Rv. Misigaro yabwirije hejuru yo gutunganya inzu y’Imana
Umushumba w’itorero rya All National Assemblies of God, rifite icyicaro gikuru i Nakivale mu majy’Epfo y’igihugu cya Uganda, Reverend Misigaro Bizimana Kade, yavuze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dutunganye inzu y’Imana.”
Ni mu materaniro yabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 05/10/2025, aho yanasomye mu gitabo cya
Ezira 9:4
Yatangiye avuga ko “Ezira yari mu bagabo bazwiho ubwenge mu b’Israel, kimwe na Nehemiah, Daniel, Meshake, Abednego n’abandi.”
Avuga ko we na Nehemiah kimwe n’abariya bandi bavuzwe harugu ni bo bakoranye n’Abami ba banyamahanga, bivuye kukuba bari bazwiho ubwenge. Asobanura ko ntawakoranaga n’abanyamahanga muri icyo gihe adafite ubwenge buva ku Mana.
Usibye ni cyo yavuze ko Ezira yari n’umwanditsi ndetse kandi akaba yari n’umusomyi w’umuhanga. Avuga ko umunyabwenge arangwa no gusoma no kwandika .
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yari yarize amateka n’amategeko, kandi byose akaba yarabifiteho ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko yakoze igihe cy’Umwami Aesuwerusi, ibinatuma akekwaho kuba ari we wanditse ibitabo by’i Ngoma, Abami n’ibindi.
Ezira yari yarize mu rwego rwo kugira ngo “ibyo yize azabishyire mu bikorwa, kandi abyigishe n’abenewabo.”
Yavuze kandi ko Ezira na Nehemiah icyo bari bahuriyeho, kwari ugakungurira benewabo gutaha no gukunda igihugu cyabo no kucyubaka.
Nehemiah icyo yarashyinzwe kwari ugasana igihugu cyabo, kandi mbere yuko atangira ku gisana yabanjye kubaka inkike n’amarembo, ndetse kandi ngo asibura n’ibituro bya basekuruza. Gusibura ibituro bivuze gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kugira ngo amateka yabo nta kibagirane.
Naho Ezira we yarafite inshingano zo gutunganya umurimo w’Imana, kubera ko yari uwo mu nzu y’Abatambyi.
Ubwo yaratashye mu gihugu cyabo ageze mu nzira, yatumye kuri benewabo abasaba ku mwoherereza abatambyi bakiri mu buhungiro i Ninewe n’ahandi.
Ibintu bitatu Ezira yakoze:
Yakanguriye benewabo Abayuda gutaha, asubiza ubukungu mu nzu y’Imana kandi arayisana.
Yasobanuye ko Abakristu bakwiye kwirinda kudakora imirimo yo mu rusengero, kandi avuga ko satani ajyateza agahuge ahanini mu rubyiruko agamije guteza ubukene mu nzu y’Imana, ndetse kandi avuga ko urubyiruko kutitabira gukora ibyo mu rusengero satani abashaka ko igihe cyabo ni kigera abasaza baramaze gutabaruka bizabagore.
Umukozi w’Imana yavuze ko Satani ahora yifuza ko urusengero rw’Imana rushyiraho byaburundu, ariko avuga ko ibyo bitazabaho namba, ngo kuko umunsi rwanashyizeho isi izahita icyura umwijima.
Yavuze ko Ezira Imana yari yaramubwiye kwigisha benewabo amategeko yayo, bivuze kwigisha ijambo ry’Imana, kandi ngo ntakagarukireho, ahubwo azagere no mu banyamahanga. Imubwira ko abatazabyumva azabahane.
Yageze aha, asobanura ko umuntu uvugira uwahanwe kandi aba yahanwe mu kuri, uwo aba ari umuvugizi wa satani. Avuga ko guhana ari umucyo mwiza utagomba gucika.
Avuga kandi ko umunyabwenge ari uzi kwirinda ikibi ni gisa nacyo.
Yasoje asaba abakristu kwirinda ubusambanyi mu nzu y’Imana, ababwira ko hari ibyaha bibiri Imana yanga, ari byo ubusambanyi no gusenga ibigirwamana.
Yavuze kandi ko ubusambanyi buzabwokama kimwe nuja mu bigirwa mana.
Yatanze Urugero rwa Yuda wasambanyije umukazana we, bikurikira urubyaro rwe, ngo kuko byagaragaye kuri Dawidi, Salomoni n’umwana we Amunoni wasambanyije mushiki we. Bityo, ababwira kwirinda ubusambanyi no gusenga ibigirwamana ari ko kuroga.