• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 24, 2025
in World News
0
Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya
66
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye cyifuza guhura n’u Burusiya, ibihugu byombi bikaganira kubyerekeye kurangiza intambara muri Ukraine.

Yabitangaje nyuma y’uko umubonano hagati ya perezida Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin usubitswe.

Uyu munyamabanga mukuru wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko yari yaragiranye ikiganiro cyiza na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, kandi ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bizakomeza. Anavuga kandi ko bagifite ubushake bwo kuganira n’Abarusiya.

Ku wa mbere w’i cyumweru gishize, Putin na Trump bagiranye ikiganiro, aho bivugwa ko cyamaze amasaha abiri. Ni nyuma y’aho Moscow na Washington DC batangaje ko biteguye inama y’aba bayobozi mu mujyi wa Budapest kugira ngo baganire ku gushyira iherezo intambara ya Ukraine.

Impande zombi zatangaje ko imyiteguro y’inama iri gukorerwa kandi ko ishobora kuba mu byumweru bibiri biri mbere.

Gusa, Trump yaje gutangaza ku wa gatatu ko iyi nama yahagaritswe, asobanura ko atumva ko bazagera ku mwanzuro ukenewe gukorwa.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika kandi zashyize ibihano bishya kuri Moscow, bigamije gukomanyiriza ibigo bibiri by’u Burusiya binini bya Lukoli na Rosneft.

Ariko ku rundi ruhande, Robio yasobanuye ko igihugu cye gifite ubushake bwo gukorana n’u Burusiya, avuga ko umwanzuro w’ibihano wafashwe na Trump kubera yuko hatariho intambwe ifatika mu ru ngendo rw’amahoro.

Nanone kandi umuvugizi w’ibiro bya minisitiri y’ubanye n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko u Burusiya bukomeje kuba bushishikajwe no gukomeza kuganira na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Yongeraho kandi ko igihugu cye cyumva ko intego yo gukomeza kuganira na Amerika ari ugushyiraho ingengabihe y’ibindi biganiro hagati y’ibihugu byombi,ku birebana n’umubano w’ibihugu byombi no mu rugendo rwo gushaka igisubizo ku kibazo cya Ukraine.

Tags: ikiganiroPutinTrumpUkraine

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?