• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Capt Ibrahim Traoré asaba ibisobanuro Perezida Ndayishimiye ku guhagarikwa kwa Burkina Faso

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 16, 2025
in World News
0
Perezida Capt Ibrahim Traoré asaba ibisobanuro Perezida Ndayishimiye ku guhagarikwa kwa Burkina Faso
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Capt Ibrahim Traoré asaba ibisobanuro Perezida Ndayishimiye ku guhagarikwa kwa Burkina Faso

Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yatangaje ko ateganya kugirana ikiganiro n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agamije gusobanukirwa neza impamvu igihugu ayoboye cyahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’ingaruka z’icyo cyemezo ku hazaza h’imikoranire y’impande zombi.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Tariki ya 31/01/2022, AU yafashe icyemezo cyo guhagarika Burkina Faso mu bikorwa byayo byose, nyuma y’icyumweru Kapiteni Traoré ayoboye impinduka za politiki zavanye Roch Marc Christian Kaboré ku butegetsi. Uwo muryango wasobanuye ko Burkina Faso izemererwa kongera gusubira mu bikorwa byawo ari uko izaba yasubijeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi binyuze mu matora.

Mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano n’ihungabana rya politiki mu karere ka Sahel, tariki ya 17/07/2025, AU yagize Perezida Evariste Ndayishimiye intumwa yayo yihariye muri ako karere. Yahawe inshingano zo kuganira n’abayobozi ba Burkina Faso, Mali na Niger, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushakira hamwe amahoro n’umutekano birambye binyuze mu nzira za dipolomasi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kapiteni Traoré yavuze ko kugeza ubu ataramenyeshwa impamvu zifatika zatumye AU ihagarika Burkina Faso, anavuga ko atazi niba igihugu cye kigifatwa nk’umunyamuryango wuzuye w’uwo muryango. Yagaragaje ko abayobozi ba AU bataramuha ibisobanuro bihagije ku cyemezo bafashe.

Yagize ati: “Twari twitezwe kwakira Perezida w’u Burundi mu cyumweru gishize, ariko byabaye ngombwa ko urugendo rusubikwa kubera gahunda nyinshi. Turamuteze. Dushaka kumva impamvu bitwaye kuriya n’impamvu baduheje.”

Kapiteni Traoré kandi yabajijwe niba Burkina Faso itekereza kuva muri AU nk’uko yabigenje ku muryango w’ubukungu n’ubufatanye bwa Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO), ubwo Burkina Faso, Mali na Niger byahitagamo gushinga umuryango mushya wo kwirindira no gutabarana uzwi nka AES. Yasubije ko icyo cyemezo kizashingira ku bisobanuro azahabwa na Perezida Ndayishimiye.

Ati: “Ntitwafata icyemezo gikomeye tutabanje kumenya impamvu. Kubera iki baduheje? Kubera iki badufata batyo? Niduhabwa ibisobanuro, nibwo twasobanurira abaturage bacu impamvu twafashe icyemezo runaka, nk’uko byagenze igihe twavaga muri CEDEAO.”

Mu 2024, Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso yemereye Kapiteni Traoré gukomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2029, icyemezo cyateje impungenge muri AU, yerekanye ko iteganya ko amatora rusange yaba nyuma y’uwo mwaka.

Iki kiganiro gitegerejwe hagati ya Capt Ibrahim Traoré na Perezida Evariste Ndayishimiye gishobora kuba intambwe ikomeye mu gusobanura umubano wa Burkina Faso na AU, ndetse kikagira uruhare mu kugena icyerekezo cy’igihe kizaza cy’imiyoborere n’imikoranire ya dipolomasi mu karere ka Sahel.

Tags: Bur kinafsoNdayishimiyeTraore

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Masango Yafashwe: MRDP-Twirwaneho Yigaruriye Agace Karimo Ibirindiro 8 bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
  • Bibogobogo: Ingabo z’u Burundi Zitegura Kujya mu Mutambala, Amakuru Mashya ku Mutekano wa Minembwe
  • Kuki Havugwa Amabuye y’Agaciro Ntihavugwe Abantu?” Girinka Kabare William Asubiza Raporo ya Amnesty muri RDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?