Minembwe: Drones Zongeye Kugaba Ibitero ku Mugoroba Nyuma y’Umunsi Wari Wabayemo Ituze
Mu gihe inkengero za centre ya Minembwe zari zaranzwe n’ituze mu masaha y’umunsi, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 09/10/ 2026, indege zitagira abapilote zizwi nka drones zongeye kugaba ibitero mu bice byo mu majyepfo ya Minembwe, birimo agace kazwi nko ku Giti kwa Pasitori Misago, mu Biziba.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ifite agaragaza ko ibyo bitero byagabwe ahagana saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, mu gihe abaturage bo muri ibyo bice bari bamaze umunsi wose bari mu ituze.
Amakuru yizewe MCN yamenye avuga ko izo drones ari iz’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zikorana n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse i Burayi no muri Aziya.
Ibisasu byatewe byibasiye agace ko ku Giti kwa Pasitori Misago, gaherereye mu Biziba, mu majyepfo ya centre ya Minembwe.
Nubwo umunsi wari wiriwe urangwa n’ituze mu nkengero za centre ya Minembwe, kongera kugabwa kw’ibi bitero ku mugoroba byongeye guteza impungenge ku mutekano w’abaturage batuye muri ibyo bice.
Bamwe mu baturage batuye hafi y’aho ibisasu byaguye bahise bava mu byabo, bahungira mu bice babona ko bifite umutekano kurushaho, batinya ko ibitero byakomeza cyangwa bikaguka bikagera no mu bindi bice bituwe.
Kugeza ubu, amakuru ahari ntaratanga umubare w’abantu bashobora kuba bakomerekeye muri ibyo bitero cyangwa ngo agaragaze niba hari ibyangiritse ku mitungo y’abaturage.
Ni nyuma y’ibitero byagabwe muri Gipimo
Ibi bitero bibaye nyuma y’ibindi byagabwe mu ijoro ryabanje mu bice bya Gipimo, ahagenzurwa na MRDP-Twirwaneho, nk’uko amakuru MCN yamenye abivuga.
Muri ibyo bitero byabaye mu ijoro, drones zivugwaga ko zateye ibisasu byinshi muri ako gace, bikomeza kongera impungenge z’abaturage ku mutekano wabo.
Kuba ibitero byongeye kugabwa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 09/10/ 2026, nyuma y’umunsi waranzwe n’ituze mu nkengero za centre ya Minembwe, byongeye kugaragaza impungenge zikomeje guterwa n’ikibazo cy’umutekano muri ako gace.
Gisanya havugwa ko ari ho drones zahagurukiraga
Ubuhamya MCN ifite bugaragaza ko izo drones zahagurukiraga i Gisanya, ahimuriwe ibirindiro byazo nyuma yo kubivana mu Kabanju.
Minembwe Capital News (MCN)






