• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 9, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Lulenge mu Rujijo: Ikibuga cya Drones Cyimuwe mu Kabanju, Gisanya Iza mu Ishusho!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 9, 2026
in Conflict & Security
0
MINEMBWE MU KIBAZO: Drone Yagaragaye Mu Ijoro, Ibisasu Byongera Guhungabanya Umutekano
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Lulenge mu Rujijo: Ikibuga cya Drones Cyimuwe mu Kabanju, Gisanya Iza mu Ishusho!

Minembwe Capital News (MCN)

READ ALSO

Imvura Yaciye i Bintu kwa Tshisekedi i Kinshasa: Dore uko byagenze

RDC: Joseph Kabila Agiye Kugira Ibyo Atangaza — Ijambo Rye Ritegerejwe mu Minota Iri Imbere

Minembwe Capital News (MCN) yamenye amakuru akomeye agaragaza ko ikibuga cy’indege zitagira abapilote zizwi nka drones, cyakoreshwaga n’ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, hamwe n’abacanshuro, cyimuwe kivuye mu Kabanju gishyirwa ahitwa i Gisanya.

Amakuru MCN ifite agaragaza ko iki kibuga cyimuwe hagati muri iki cyumweru turimo. Icyo cyemezo cyafashwe mu gihe, nk’uko ayo makuru abivuga, drones zakoreshwaga mu kugaba ibitero ku bice bitandukanye zahagurukiraga mu Kabanju. Kwimura iki kibuga bikaba byarakozwe mu rwego rwo kujijisha.

Gisanya iherereye hafi cyane ya Kabanju. Ibi bice byombi biherereye muri Secteur y’i Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amakuru Minembwe Capital News yamenye abigaragaza, izo drones zahagurukaga mu gace ka Kabanju, zikanyura mu kirere cy’ahitwa Nzovu, hanyuma zigakomeza kugaba ibitero by’ibisasu mu bice bitandukanye.

Mu duce twavuzwe ko twibasiwe n’ibi bitero harimo Gipimo, Gihuha, Nyagishasha n’ahandi.

Kwimura iki kibuga cy’indege zitagira abapilote bije mu gihe ibikorwa by’izi ndege bikomeje kugarukwaho mu makuru ajyanye n’umutekano w’uduce two muri Lulenge no mu bice biyikikije.

Uko umutekano wari umeze

Nubwo ejo hashize haranzwe n’ibitero by’ibisasu byarashwe na drones, umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho yabwiye MCN ko uyu munsi, ku wa gatanu, waranzwe n’ituze.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: DroneGisanyaIkibuga cyindegeKabanju

Related Posts

Imvura Yaciye i Bintu kwa Tshisekedi i Kinshasa: Dore uko byagenze
Conflict & Security

Imvura Yaciye i Bintu kwa Tshisekedi i Kinshasa: Dore uko byagenze

October 9, 2026
RDC: Joseph Kabila Agiye Kugira Ibyo Atangaza — Ijambo Rye Ritegerejwe mu Minota Iri Imbere
Conflict & Security

RDC: Joseph Kabila Agiye Kugira Ibyo Atangaza — Ijambo Rye Ritegerejwe mu Minota Iri Imbere

October 9, 2026
Icyo Amakuru Avuga ku Bisasu mu Biziba na Gipimo
Conflict & Security

Icyo Amakuru Avuga ku Bisasu mu Biziba na Gipimo

October 9, 2026
Nyuma y’Iminsi Irenga 90, Vodacom Yongeye Gukora muri Fizi—Ariko Hari Ikibazo Gikomeye
Conflict & Security

Nyuma y’Iminsi Irenga 90, Vodacom Yongeye Gukora muri Fizi—Ariko Hari Ikibazo Gikomeye

October 8, 2026
Imirwano Yongeye Gukaza Umurego i Masisi: AFC/M23 Yasubije Inyuma Ingabo za FARDC n’Abo Bafatanyije
Conflict & Security

Masisi Mu Mirwano Ikomeye: AFC/M23 Yongeye Guhangana na FARDC n’Abafatanyije Na Yo

October 8, 2026
RDC: Amafaranga ya Ebola Avugisha Benshi, Kinshasa Ikomeje Gutakarizwa Icyizere
Conflict & Security

RDC: Amafaranga ya Ebola Avugisha Benshi, Kinshasa Ikomeje Gutakarizwa Icyizere

October 8, 2026

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?