Masisi Mu Mirwano Ikomeye: AFC/M23 Yongeye Guhangana na FARDC n’Abafatanyije Na Yo
Minembwe Capital News (MCN)
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 08/10/2026, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC)/M23 n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano ikomeye yagaragaye cyane muri Kasake na Kashovu, mu gice cya Ufamando, ndetse no mu nkengero za Kibabi.
Bivugwa ko Kasake na Kashovu biherereye ku ntera y’ibilometero bigera ku icumi uvuye Ngungu, kandi ko kugeza ubu bikomeje kuba mu maboko ya AFC/M23, nk’uko isoko ryo mu buyobozi bw’ako gace ryabitangaje.
Mu gihe imirwano ikomeje, abarwanyi ba Wazalendo na bo bagaragajwe mu gice cya Kibabi, aho ibikorwa by’imirwano bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage bo muri ako gace.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku byaba byavuye muri iyi mirwano, yaba ku mpande zombi, ntaramenyekana neza. Gusa amakuru ahari agaragaza ko AFC/M23 ikomeje gusunika cyane abo bahanganye, barimo FARDC n’abafatanyije na yo, cyane cyane imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Nubwo amakuru amwe agaragaza ko Wazalendo hari ibice ikomeje kwigarurira, amakuru yizewe agaragaza ko AFC/M23 ikomeje kugira imbaraga no gusubiza inyuma abo bahanganye.
Minembwe Capital News (MCN)






