Nyuma y’Iminsi Irenga 90, Vodacom Yongeye Gukora muri Fizi—Ariko Hari Ikibazo Gikomeye
Minembwe Capital News (MCN)
Umuyoboro w’itumanaho wa Vodacom wongeye gukora mu bice bimwe by’Umujyi wa Baraka no mu nkengero zawo, muri Teritware ya Fizi, nyuma y’igihe kirenga amezi atatu abaturage bari bamaze badafite serivisi zisanzwe z’itumanaho.
Signal ya Vodacom yatangiye kongera kuboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 07/10/2026, bituma telefoni zongera gukora ndetse n’abaturage bongera kubona zimwe muri serivisi zishingiye ku itumanaho. Icyakora, kugeza ubu, ntibisobanuye ko umuyoboro wagarutse muri Teritware ya Fizi yose, kuko hari ibice bitarawubona.
Kuva ku itariki ya 03/07/2026, ibikorwa by’itumanaho byari byarahagaritswe muri Fizi. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa buri munsi, ku bucuruzi, ku itumanaho hagati y’imiryango ndetse no kuri serivisi z’imari zishingiye ku kohereza no kwakira amafaranga. Amakuru yatangajwe n’inzego z’abaturage agaragaza ko icyo kibazo cyari kimaze iminsi irenga 90.
Mu gihe cy’ihagarikwa ry’itumanaho, abaturage benshi bahuraga n’ingorane zo kuvugana n’abavandimwe babo, gukora ubucuruzi no kohereza cyangwa kwakira amafaranga. Bamwe byabaga ngombwa ko bajya ahantu harehare cyangwa ahandi hantu habonekaga umurongo kugira ngo babashe guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa.
Impamvu z’umutekano zari zaravuzwe
Ihagarikwa ry’itumanaho ryabaye mu gihe umutekano wari ukomeje kuba mubi mu bice bya Teritware za Fizi, Mwenga na Uvira, ahari imirwano n’ihindagurika ry’imirongo y’urugamba.
Amakuru twahawe n’abatuye muri ibyo bice avuga ko abayobozi bari bafashe icyemezo cyo guhagarika imiyoboro y’itumanaho kubera impamvu z’umutekano, mu gihe ingabo za FARDC zari zihanganye na Twirwaneho hamwe na AFC/M23.
Hari impungenge zaragaragajwe ko itumanaho ryashoboraga gukoreshwa mu gutanga amakuru ajyanye n’imigendekere y’ibikorwa bya gisirikare, bityo rikaba ryafasha MRDP-Twirwaneho na M23 gufata ibice mu buryo bwihuse, nk’uko aya makuru abigaragaza.
Abaturage bakiriye neza kugaruka kwa Vodacom
Kugaruka kwa Vodacom muri Baraka n’ahandi byakiriwe neza n’abaturage bari bamaze igihe kinini bafite ikibazo cy’itumanaho.
Abaturage n’abacuruzi bongeye kubona icyizere cyo gusubukura ibikorwa byabo bisanzwe, cyane cyane iby’ubucuruzi n’itumanaho rishingiye ku kohereza no kwakira amafaranga. Sosiyete sivile yo muri Fizi na Baraka yari imaze igihe isaba Leta n’abakora mu by’itumanaho kugarura serivisi, ivuga ko ihagarikwa ryazo ryagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage.
Nubwo bimeze bityo, ikibazo ntikirarangira burundu, kuko hari ibice bya Fizi bitarongera kubona umuyoboro neza. Ibi bituma abaturage bakomeza gusaba ko serivisi z’itumanaho zigarurwa ku buryo bwuzuye kandi burambye muri Teritware yose.
Kugaruka kwa Vodacom muri Baraka rero bibaye intambwe nshya nyuma y’amezi arenga atatu y’ihagarikwa ry’itumanaho, ariko ikibazo cy’uko abaturage bose ba Fizi bazabona serivisi zuzuye z’itumanaho kiracyategereje igisubizo.
Mu bice birimo Bibogobogo, Minembwe n’ahandi, abaturage baracyategereje ko umuyoboro w’itumanaho ugaruka.
Minembwe Capital News (MCN)






