Kirungwa ho mumisozi ya Uvira, harasiwe abaturage ba Banyamulenge barimo bazamuka Imisozi miremire.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 09/07/2023, saa 6:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umusozi wa Kirungwa, uhuza teritware ya Uvira n’imisozi miremire y’Imulenge homuri Kivu yamajy’Epfo, haravugwa ko aha kuruyu musozi hiciwe Abanyamulenge babiri(2), bishwe barashwe abandi barakomereka bikabije nkuko bivugwa nabaturage ba Uvira.
Nkuko inkuru ikomeza ibivuga nuko abishwe barashwe bazize ko ari Abanyamulenge(Tutsi), bakaba barashwe ubwo bazamukaga Imisozi miremire y’Imulenge ho Kundondo ya Bijombo bakaba bari bavuye Uvira.
Uwatanze ubuhamya umwe mubaturage baherereye Uvira yagize ati : “Uyumunsi w’iyinga abantu barazamuka nk’ibisanzwe kandi bazamuka aribenshi Abapfurero, Abanyindu n’a b’Anyamulenge gusa Abanyamulenge nibo bakunze kugirira ibibazo kumusozi wa Kirungwa.”
Tubibutsako ubushize kandi ahagana mumwaka wa 2022, mukwezi kwa 12, ahakandi bahiciye Abasore bab’Anyamulenge Abishwe barimo Docteur Merci Kimararungu, wakoraga mubitaro bya Dr Apostle Paul Gitwaza, yakoreraga mubitaro byo mu Gatanga homuri Groupement ya Bijombo.
Ubwo izinkuru zurupfu rwe zacicibakana kumbuga nkoranya mbaga, byavugwagako urupfu rwabo Banyamulenge harimo nukuboko kw’ingabo za FARDC.
Ibice bya Kirungwa nibice bikunze kubamo inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai, ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo.
Inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai, nikenshi zishinjwa ubw’icanyi bukunze kwibasira gusa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cangwa se Ikinyamulenge nkuko bivugwa mu Misozi miremire y’Imulenge homuri Kivu yamajy’Epfo.