Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ngobiratangaje kubona Guverinema ya Kinshasa, idahana abantu bameze nka Gen John Kasimbila Makanaki n’a Naluvumbu Kimbambala, bashinjwa ubw’icanyi bukorerwa Abanyamulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 13, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uwiyita Gen Makanaki John, womumutwe w’itwaje imbunda wa Wazalendo ukorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC, arashinjwa ubw’icanyi bwab’Anyamulenge bicirwa ku Kirungwa ho mu Misozi ya Uvira.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 13/07/2023, saa 6:05Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Abanyamulenge babiri baheruka kwicwa barashwe Ku Kirungwa, ni mugihe bazamuka ga umusozi wa Kirungwa uhanamiye umujyi wa Uvira ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca RDC.

Umusozi wa Kirungwa uba hagati y’umusozi wa Munanira n’a Gataka. Akaba ari muri Groupement ya Kijaga, localité Kirungwa, teritware ya Uvira.

Mumajwi akomeje kuvugwa haravugwa ko aba Banyamulenge bishwe barashwe nabo mwitsinda rya Wazalendo riyobowe n’uwiyita Gen Makanaki John Kasimbila. Bivanye namakuru dukesha Audio y’ibyo yigamba ubwe.

Muriyo Audio y’uwiyita General Makanaki kasimbira John, yayitanze avugako atazigera arambika imbunda hasi mugihe uwo yise “Umututsi,” azaba atarava kubutaka bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

Ati: “Njyewe Gen Makanaki John Kasimbila, ntabwo nzarambika imbunda hasi ntararangiza kurimbura [Umututsi], kurubu butaka bwa RDC, cangwa basi batarava muriki gihugu.”

Ibi akimara kubivuga ntibyatwaye iminsi irenga icumweru , kuko aba bagabo bab’Anyamulenge bahise bicwa barashwe barasigwa mubice nubundi birimo umutwe w’itwaje imbunda wo mwitsinda rya Wazalendo riyobowe n’a Gen John Kasimbila Makanaki.

Aba Banyamulenge bishwe ari babiri(2) ndetse hakomereka nabandi babiri nkuko amakuru abivuga. Ubwo aba Banyamulenge bicwaga bishwe barikumwe nabandi bantu bomubwoko bwa ba Pfulero ndetse n’a Banyindu, ariko bageze mubice biyobowe n’a Gen John Kasimbila Makanaki, nibwo haje igitero gihitamo kwica gusa abo mubwoko bwab’Anyamulenge barimo bazamuka Imisozi miremire y’Imulenge homuri Groupement ya Bijombo, ahwazi kwizina ry’Indondo y’ib’Uvira.

Urupfu rwab’Anyamulenge baheruka kwicwa ruri mubyakomeje gushegesha imitima ya Banyamulenge baturiye iki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, ahanini Muburasirazuba bw’iki gihugu.

Kuko nyuma yumunsi umwe gusa aba Banyamulenge biciwe Ku Kirungwa, hongeye kunvikana amajwi ko nomuntara ya Tanganika mugace ka Kalemie hiciwe undi Munyamulenge wari uragiye Inka ndetse banyaga n’inka zimwe muzo yararagiye.

Nikenshi uyu musozi wa Kirungwa wagiye wicigwaho Abanyamulenge. Umwaka ushize wa 2022, aha kuri Kirungwa hiciwe Dr Kimararungu Merci, wakoraga mubitaro bikuru bya Gatanga homuri Groupement ya Bijombo.

Bwana Zachee Masabo yagize ati : “Kuki leta idahana abantu bameze nka Gen John Kasimbila Makanaki ? Nigute leta yunva Audios zikangurira abantu gukora Genocide ariko Guverinema ntibakurikirane ngwibafunge? Bivuze ko Kinshasa ibashyigikiye !!”

Zachee akomeza avuga ati: “Rero turakangurira Abanyamulenge (tutsi), batuye ku Bwegera kuba maso kuko abahiga ubuzima bwabo barashinyitse.”

Kuruyu wa Kabiri muriki Cyumweru turimo, hunvikanye Audio yatanzwe nuwitwa Naluvumbu Kimbambala, akaba kurubu aherereyehe i Kinshasa mumurwa mukuru wa Congo. Iyo Audio akaba yayitanze ashingiye kumakimbirane arihagati yab’Apfurero n’Abarundi bomuri Plaine dela Ruzizi, ahanini ayo makimbirane ashingiye kuma Taxes ya Chefferie ndetse ngo n’inzu iheruka gusha itwikwa nabantu batabashe kumenyekana. N’inzu ya Chef de Groupement wo mubwoko bwabapfurero, ikaba yarahiye kuwa Kabiri, tariki 11/07/2023. Nyuma yogusha Abapfurero baje kubishinja a Barundi batuye Bwegera. Igiteye impungenge nuko muriyo Audio, Naluvumbu, yatambikiye ashiramo nab’Anyamulenge batuye ku Bwegera.

Tubibutse kandi ko Abanyamulenge batuye ku Bwegera ko nta buyobozi bagira murwego rwa Chefferie ya Plaine dela Ruzizi ahubwo abahatuye bose nabayoborwa.

Naluvumbu, yagize ati : “Abene gihugu mumenye ko Abarundi batuye Bwegera, bayobowe nuwitwa Kivuruga ndetse nab’Anyamulenge ko twabonye igikorwa mwakoze cyo gutwika inzu ya Chef de Groupement witwa Mayeye ati ntitwatsinzwe kandi ntituzatsindwa nagato iyonzu tuzayisakara na Mabati kandi dufite imbaraga guhera Kinshasa, i Bukavu ndetse na Uvira ukageza naho ku Bwegera mutuye.
Yongereraho ati umunsi Intare izabyuka uwitwa Kivuruga nabamurinyuma ntibazongera kubaho kandibyo ndikubivuga ntabitinya kuko ntarugamba rwadutsinda rwu Murundi ndetse nu Munyamulenge.”

Ni Audio yatanze mwijoro ryokuwa Kabiri,
bukeye kuwa Gatatu mumasaha ane yigitondo akaba aribwo hunvikanye imbunda ziturika zirashwe n’ingabo za l’Etat ya Congo FARDC bikarangira abantu babiri bahasize ubuzima mubari batumwe na Naluvumbu kuza kwica uwo yise Kivuruga mbese Chef de Groupement wo mubwoko bwa Barundi.

Zachee ati: “Ikibabaje nukubona l’etat ya Congo, ikomeje kugira ingeso yo kudahana.”

Tags: bashinjwaJohn Kasimbila MakanakiKirungwakwica AbanyamulengeNaluvumbu KimbambalaRdcUvira
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

M23 ikomeje kwagura imbibi n'imugihe baraye bafashe ibindi bice muri teritware ya Rutsuro.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?