Umutwe wa M23, watanze itangazo rimenyesha abaturiye ibice bagenzura ko abanyeshuri bazafungura mukwezi kwa Cyenda uyumwaka.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 7:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imyaka ibiri igiye kurumana intambara zibica bigacika Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Ni ntambara zakunze guhuza umutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).
Izi ntambara zasize umutwe wa M23 w’igaruriye ibice bitaribike muriyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Gusa amasezerano ya Angola yagiye atuma uyu mutwe uva mubice bagenzura ga maze bikajamo ingabo zomukarere ka Afrika y’iburasizuba( EAC) .
Uyumunsi, tariki 01/08/2023, uyu mutwe wa M23 ukaba washize itangazo hanze rimenyesha abaturiye ibice bagenzura ko abanyeshuri bazafungura amashuri ukwezi gutaha. Abarebwa niritangazo akaba arabaturiye ibice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru ndetse nigice cya Nyiragongo.
Nkuko bisanzwe muri RDC amashuri afungura mukwezi kwa Cyenda, bagafunga mukwezi kwa Karindwi(7).
N’itangazo ryashizweho umukono numwanditsi Wuyu mutwe wa M23, bwana Mbonimpa Benjamin.