TOPIC:TWEMERE IGIHANO CY’IMANA
Twihanganire igihano cy’lmana twishimire ibibiko idukubita arizo nkoni z’lmana (ibigeragezo) ibyo biboko idukubita nibyo bigaragazako ariyo data Kandi nibyo bigaragazako idukunda Kandi turabana bayo bwite *
Heb 12:3-11
[3]Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.
[4]Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,
[5]kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk’abana ngo “Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana,Kandi ntugwe isari nagucyaha.
[6]Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana,Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.”
[7]Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b’Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se?
[8]Ariko niba mudahanwa nk’abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri.
[9]Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho?
[10]Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe.
[11]Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.
NB: buriya nasanze umwana uhanwa ariwe ugira discipline cyangwa uburere bwiza kuko akura azi gutandukanya ikosa ni cyiza kuko azi ko mugihe akosheje aziko ahanwa bikamutera kwiyubura ntakore amakosa menshi bimurinda kudakora ibyaha byinshi ariko uzarebe umwana udahanwa ahinduka icyigenge, indakoreka, ikirara agakura nabi atubaha ababyeyi nabamuruta ndetse yangiza byinshi kuko ntawe atinya rero twemere guhanwa igihano CY’IMANA twemere ibigeragezo lmana iduha; uzarebe umunyeshuri wageragejwe kenshi mubizamini niwe ugira ubumenyi, nubwenge kuruta utarageragejwe mubyo yiga arushaho kugira ubumenyi ikindi uzarebe umusirikare wacyiye mumafunzo menshi ya Gisirikare niwe uvamo umusirikare mwiza ufite ubuhanga na experience ( ubunararibonye) ndetse akagira na discipline nyinshi uwo avamo umusirikare mwiza ukomeye kuruta abandi benshi batageragejwe kenshi mubyo bakora.
Ubakunda EV Kamuhora Ntwayingabo Jacques