Abanyamulenge Bagaragaje Impungenge ku Ifungwa ry’Abasore Babo i Bunia: “Barazira Ubwoko Bwabo, Si Ibyaha Bakoze”
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Abanyamulenge bongeye kugaragaza impungenge bavuga ko hari bamwe mu rubyiruko rwabo rukomeje gufungirwa mu Mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Bavuga ko aba basore bafunzwe bazira ibikorwa by’akazi bakoraga ndetse n’inkomoko yabo, aho kuba bazira ibyaha byagaragajwe n’ubutabera.
Nk’uko imiryango y’Abanyamulenge yabibwiye Minembwe Capital News (MCN) ibinyujije mu butumwa bw’amajwi, aba basore bavuga ko bafashwe ku wa 03/06/2026, ubwo bakoraga akazi ko kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa M-Pesa, serivisi ikoreshwa cyane mu bikorwa by’imari muri RDC.
Amakuru MCN yahawe avuga ko abari bafashwe bari umunani (8), ariko nyuma batandatu (6) bakaza kurekurwa, mu gihe abandi babiri (2) bakomeje gufungwa.
Abatanze aya makuru bavuga ko abashinzwe umutekano babashinje kohereza amafaranga ku bantu bakekwaho gukorana n’umutwe wa M23, ariko bo bakavuga ko nta bimenyetso bifatika byigeze bitangwa bigaragaza ko baba barakoranye na wo cyangwa ko bafite aho bahuriye n’ibikorwa byawo.
Bavuga ko impamvu nyamukuru yatumye aba basore bakomeza gufungwa ari uko ari Abanyamulenge, bavuga ko ibi biri mu bikorwa by’ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku nkomoko yabo.
Abanyamulenge bavuga ko ikibazo cy’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa atari gishya, ahubwo ko bamaze igihe bagaragaza ko bagiye bahura n’ibibazo birimo gufungwa, gukorerwa urugomo, ubwicanyi ndetse n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwabo, bavuga ko bishingira ku kuba ari Abanyamulenge.
Bavuga ko mu bihe bitandukanye abantu babo bagiye bafatwa bagashinjwa ibyaha bitandukanye mbere y’uko hakorwa iperereza ryimbitse, ndetse ko hari aho bavuga ko ifungwa ryabo ryagiye rishingira ku moko aho gushingira ku bimenyetso bifatika.
Bamwe mu Banyamulenge bavuga ko kuba umuntu ari Umunyamulenge bidakwiye kuba impamvu yo kumukeka cyangwa kumufunga, ahubwo ko buri muntu akwiriye kubazwa ibikorwa bye bwite hashingiwe ku mategeko n’ubutabera buboneye.
Amakuru MCN ifite avuga ko muri gereza nkuru ya Bunia hakomeje gufungirwamo abasore babiri barimo:
- Augustin Ndayizeye
- Corneille Richard
Hari kandi amakuru avuga ko muri iyo gereza harimo undi Munyamulenge witwa Nzabonimpa, wafashwe mu kindi gihe, na we akaba akekwaho ikibazo kijyanye n’ibikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga.
Imiryango y’aba bafunzwe irasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza rishingiye ku mategeko, kandi ko abantu badafite ibyaha bigaragazwa n’ubutabera bahita barekurwa.
Iki kibazo si ubwa mbere kigarukwaho na Minembwe Capital News (MCN), kuko amakuru ajyanye n’Abanyamulenge bafunzwe i Bunia n’ahandi amaze kugarukwaho inshuro zitandukanye, mu rwego rwo kugeza ku bayobozi n’abaturage impungenge z’imiryango yabo.
Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi muri Ituri ndetse n’iz’umutekano muri RDC ntiziratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo.
Abanyamulenge bakomeje gusaba ko uburenganzira bw’abafunzwe bwubahirizwa, ko bakorerwa ubutabera buboneye, kandi ko nta muntu ugomba gufungwa cyangwa guhanwa azira ubwoko bwe, ahubwo ko ibyemezo byose bigomba gushingira ku bimenyetso no ku mategeko.






