Menya uburyo ingabo z’u Burundi zatsinzwe bikomeye nyuma yo gutegura ibitero bigamije kwisubiza Point Zéro na Minembwe, maze MRDP-Twirwaneho ibakubita inshuro
Amakuru aturuka mu masoko yegereye ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko ingabo zidasanzwe z’u Burundi, zizwi nka Unité des Opérations Spéciales (UOS), zananiwe kongera kwigarurira agace ka Point Zéro nyuma yo gutegura ibitero by’ijoro mu ibanga rikomeye.
Iki gitero cyari kigamije kwisubiza Point Zéro na Minembwe, ibice by’ingenzi bivugwa ko ingabo z’u Burundi n’iza RDC zatakaje hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi 2026.
Uwo mutwe w’ingabo z’u Burundi udasanzwe uyoborwa na Lieutenant-colonel Sosthène Ndikumana, ukaba ugizwe n’abasirikare batojwe mu Burundi ndetse n’abandi bo muri FARDC bahawe imyitozo yihariye i Lubumbashi, bazwi ku izina rya “Hiboux.”
Igitero cyateguwe mu ibanga rikomeye
Aya masoko avuga ko abo basirikare b’u Burundi bari bongeye koherezwa ku rugamba kuri Point Zéro, nyuma y’uko mbere bari barahatsindiwe. Benshi muri bo basubiye mu Burundi.
Bivugwa ko bamwe mu basirikare bari bagize icyo gice nyuma bavuye mu gisirikare, mu gihe abandi basigaye bakomeje ibikorwa bya gisirikare.
Kuri iyi nshuro, UOS ngo yateguye ibitero by’ijoro, ikoresha ubuhanga bwihariye bwo kurwana mu mwijima. Icyakora, amakuru ava mu masoko yegereye uru rugamba avuga ko bakoze ibitero bibiri, byombi bigabwa kuri Point Zéro, ariko birangira bitageze ku ntego yabyo, maze ingabo za MRDP-Twirwaneho zikabasubiza inyuma.
Amakuru aturuka mu masoko y’iperereza rya gisirikare avuga ko hagati y’ibice by’ingabo z’u Burundi na FARDC hagiye hagaragara kutumvikana ndetse bakitana bamwana, cyane cyane ku bijyanye n’uko ibikorwa bya gisirikare bitegurwa n’uko amakuru MRDP-Twirwaneho ihita iyamenya mbere y’igihe.
Umwe mu basirikare b’u Burundi wavuganye n’itangazamakuru mu buryo bw’ibanga, yagaragaje ko ku ruhande rumwe bahanganye n’abo barimo kurwana na bo, ku rundi bakagira ukutumvikana hagati yabo.
Uyu musirikare yavuze ko hari igitero bari biteze ko UOS n’itsinda ridasanzwe rya FARDC bagombaga gufatanyamo, bose batera kuri Point Zéro. Icyakora, mu kugaba igitero, basanze cyakozwe n’abasirikare b’u Burundi bonyine.
Ibi, nk’uko ayo makuru abivuga, byatumye bamwe mu basirikare b’u Burundi batangira kwibaza ku buryo ubufatanye hagati y’ingabo zombi bukorwa.
Amakuru ava mu masoko yegereye Etat-Major Général y’u Burundi avuga ko igitero cyagabwe kuri Point Zéro cyari cyateguwe mu buryo bw’ibanga rikomeye, ku buryo amakuru yacyo atari yasangijwe neza n’ibice byose byagombaga kukigiramo uruhare.
Nyuma yo kugerageza kwisubiza Point Zéro inshuro 2, amakuru aturuka muri ayo masoko avuga ko uwo mutwe w’ingabo z’u Burundi wakubiswe bikomeye na MRDP-Twirwaneho.
Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu basirikare bakomeretse, mu gihe abandi bivugwa ko bahasize ubuzima benshi.
Kunanirwa kwisubiza Point Zéro bishobora kuba ikimenyetso cy’uko imiterere y’imirwano muri aka gace iri guhinduka, cyane cyane ku ngabo z’u Burundi zimaze igihe zikorera ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa RDC.







