Abanyamulenge bazindutse bagabwaho ibitero bikomeye.
Abanyamulenge baturiye ku Runundu mu Minembwe muri Kivu y’Amajy’epfo, bazindutse bagabwaho ibitero by’ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo, FARDC, zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.
Ni ibitero bagabweho mukanya gashyize, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/02/2025.
Ibi bitero bigabwe ku Banyamulenge mu gihe Twirwaneho yari yemeje urupfu rwa General Rukunda Michel Makanika, uheruka kwicirwa i Gakangala mu Minembwe mu gitero gikaze bagabweho cya drone y’igisikare cya RDC ku mugoroba wo ku wa gatatu.
Nk’uko yabisobanuye yagaragaje ko kiriya gitero FARDC yabagabyeho, cyari giturutse i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za RDC.
Muri iki gitondo naho cyo kuri uyu wa gatanu, izi ngabo za FARDC n’abambari bazo bongeye kugaba ibitero mu Banyamulenge ku Runundu ahazwi nko ariho haba umuhana urimo imihana myinshi y’aba Banyamulenge. Kuko hari umuhana wo mu Basegege, ku Mutanoga, ku Kabakire no muri 8ème CEPAC.
Iyi mihana yose ziriya ngabo zayiteyemo ibisasu biremereye ziturutse ku cyicaro gikuru cya brigade ya 21 giherereye muri centre ya Minembwe.
Nyamara nubwo FARDC n’abambari bayo aribo bagabye ibyo bitero, amakuru Minembwe.com ikesha abaturage baturiye ibyo bice bemeje ko Twirwaneho yamaze kwirukana ririya huriro ry’ingabo za Congo muri imwe muri iyo mihana.
Umuturage uri ku Runundu rwo muri 8ème CEPAC yagize ati: “Yego, turi mu ntambara ikomeye. Ubu tuvugana Runundu yaha muri 8ème CEPAC iri mu biganza bya Twirwaneho.”
Ndetse andi makuru yo ku ruhande yemeza ko Twirwaneho ifite imbaraga zidasanzwe, kandi ko iri kurwana isubiza uruhande rwa Leta muri Minembwe centre, aho bigaragara ko yaba ishaka gufata brigade ya 21.
Kurundi ruhande, abaturage baturiye ibyo bice bahunze, bakaba bari guhungira mu bice bitarimo imirwano, abandi bakereza mu bihuru n’abana.