• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Abarwanyi ba Gumino, ngo bagiye kujya bahabwa agatubutse, mu misozi ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

minebwenews by minebwenews
May 10, 2024
in World News
0
Abarwanyi ba Gumino, ngo bagiye kujya bahabwa agatubutse, mu misozi ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umutwe witwara gisirikare wa Gumino ukorera mu kwaha ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, urimo gusaba abasore bawiyungaho maze batangire bakorere agatubutse.

You might also like

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Ni bikubiye mu butumwa buri gutangwa na Alexis Nyamusaraba aho arimo kubuha urubyiruko ruturiye imisozi miremire y’Imulenge, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Minembwe Capital News yabwiwe ko kuva ku munsi w’ejo hashize tariki ya 09/05/2024, Alexis Nyamusaraba yahamagaye urubyiruko rwo mu Kajembwe, ho muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, abasaba kuyoboka Gumino kandi abasezeranya ko uyu mutwe ugiye kuzaja uhemba abarwanyi bawo.

Nk’uko babisobanuye bavuga ko uru rubyiruko rwa bwiwe ko buri murwanyi wohasi azaja ahembwa amafaranga angana n’ibihumbi ijana by’amanyekongo (100000fc), ahwanye n’idolari 35.7 $, mu gihe abayobozi bo bazaja bahabwa ari hejuru ya 50$ ya buri kwezi.

Ibi bibaye nyuma y’uko leta ya Kinshasa mu kwezi gushize yahaye ibihembo buri mutwe w’inyeshamba ukorera mu kwaha ku butegetsi bwayo, harimo Wazalendo, FDLR na Gumino, aho buri mutwe warimo uhabwa amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi makumyabiri na bibiri.

Uwabashe guserukira Gumino i Kinshasa ubwo ayo mafaranga yarimo atangwa, byavuzwe ko yari Koboyi, usanzwe aba mu byegera bya Alexis Nyamusaraba.

Uyu mutwe wa Gumino ahanini bikunze kuvugwa ko uyobowe na Alexis Nyamusaraba mu rwego rwa gisirikare ndetse n’urwa politiki, kuko nta munyapolitiki uratangaza ko yaba ariwe uwu bereye umuyobozi. Nyamara ikindi gihe bivugwa ko uyobowe na Colonel Richard Tawimbi, ugize igihe kirekire yibereye i Kinshasa.

Ahagana mu 2011 nibwo uyu mutwe wavutse, nyuma y’uko Colonel Venant Bisogo yari amaze kuva mu ishyamba akiyunga n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Rimwe narimwe abaturage b’i Ndondo ya Bijombo bavuga ko uyu mutwe utagira abarwanyi ko ahubwo ugizwe n’abayobozi gusa nabo batarenze barindwi.

Ubundi bikavugwa ko aba barwanyi boba barenze abantu 11. Hagati aho nta kuri kuzwi kuribo, kuko bakorana byahafi n’imitwe ya Maï Maï ikorera mu misozi ya teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga, bityo ku menya umubare wabo bikagora.

             MCN.
Tags: GuhembwaGuminoIfaranga
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails
Next Post
Abategetsi bo mu gihugu cy’u Burusiya batangiye gukoresha amagambo yitera bwoba ku gihugu cy’u Bwongereza.

Abategetsi bo mu gihugu cy'u Burusiya batangiye gukoresha amagambo yitera bwoba ku gihugu cy'u Bwongereza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?