Abarwayi ba Sida mu gahinda kenshi nyuma y’aho Amerika igize ibyo ihagarika kubyo yabafashaga.
Umuryango w’Abanyamerika uzwi nka USAID wafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga watanga mu bihugu bimwe byo muri Afrika, ibibonwa ko bizagira ingaruka ku mibereho yabatari bake, ahanini ku barwayi ba Sida baribasanzwe bafashwa n’uwo mushinga.
Nko mu Rwanda, USAID yafashaga imishinga myinshi yo mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’izindi nzego ndetse hari naho yafashaga mu mishinga ya Leta.
Umuryango wa “Save the children” ni umwe mu mishinga izagerwaho n’ingaruka, kuko wategwaga inkunga na USAID.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko yahawe ubuhamya n’umwe mubagendana ubwandu bwa Sida, akaba yari mubafataga imiti igabanya ubukana bwa Sida ndetse n’amafunguro yo kubafasha guhendahenda ubuzima.
Uwo mugabo yabwiye iki gitangazamakuru ko ihagarikwa ry’inkunga ya USAID, cyane cyane ku muryango we w’amikoro make rishobora kuzabagiraho ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Baduhaga ibijyanye n’imirire nk’ifu ndetse n’ibinini. Dufite impungenge cyane ko ubuzima bwacu bwahungabana kubera iyi nkunga ihagaze. Ni ukudutabara kuko benshi muri twe batangiye kwiheba.”
Umuryango mpuzamahanga wita kubana, “save the children,” na wo uri kurutonde rw’iyabonaga inkunga ya USAID mu gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yawo.
Uyu mushinga uvuga ko bimwe mu bikorwa byawo bizahungabana, cyane cyane ibyakorerwaga mu nkambi z’impunzi.
Umwe mu bahagarariye uwo mushinga mu Rwanda no mu Burundi yabwiye kiriya gitangazamakuru aho biteze impinduka zikomeye.
Ati: “Twari dufite imishinga yo guteza imbere imirire ndetse no kwigisha abana gusoma no kwandika. Iyi ni imishinga twakoreraga mu nkambi z’impunzi. Iyi yose izahungabana niba nta kindi gisubizo kibonetse vuba.
Mu nkambi zitandukanye, uyu mushinga uvuga ko wafashaga abana n’abagore basaga ibihumbi 150, bagiye kugirwaho ingaruka n’ihagarara ry’iyi nkunga.
Gusa hari icyizere ko bakigerageza, kandi ko bishobora kuzakunda, nk’uko uwo muyobozi abivuga.
Ati: “Save the children ni umuryango ukomeye kandi wakoranye na benshi . Turatekereza ko hari abazadufasha muri iki gikorwa cy’ingenzi. Ni ngombwa ko haboneka uburyo bwo gusimbura inkunga y’Abanyamerika igiye guhagarara.”
Ibi byatumye ubutegetsi bwo muri ibi bihugu byo muri Afrika, harimo n’u Rwanda bikangurira abaturage guhaguruka bagakora kugira ngo barwanye icyahungabanya ubuzima bwabo.