Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Epfo aravuga ko abasirikare b’u Burundi bari bagisigaye muri ako karere, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, batangiye gucyurwa mu gihugu cyabo banyuze mu nzira y’amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika.
Nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2025, bemeza ko abo basirikare bari basanzwe mu Mujyi wa Uvira, mbere y’uko uwo mujyi wigarurirwa n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ijoro ryo ku itariki ya 09 rishyira ku ya 10/12/ 2025.
Aya makuru akomeza avuga ko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 15 rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2025, habonetse ubwato butandukanye buhaguruka mu bice by’Ikiyaga cya Baraka n’icya Mboko, bwerekeza mu gice kirimo ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi, giherereye i Rumonge. Uyu mujyi wa Rumonge uzwi nk’icyambu gikomeye giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi, ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Abasesenguzi b’umutekano mu karere bavuga ko iki gikorwa cyo gucyura abasirikare banyuze mu kiyaga gishobora kugaragaza impinduka mu mikorere y’ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Epfo, mu gihe umutekano muri aka gace ugikomeje kuba ingorabahizi, ndetse hakomeje kugaragara impinduka ku mirongo y’urugamba.
Kugeza ubu, inzego za Leta y’u Burundi ntiziratangaza ku mugaragaro umubare nyakuri w’abasirikare bamaze gucyurwa, ndetse n’icyerekezo rusange cy’uruhare rwabo mu bibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Icyakora, aya makuru akomeje gukurikiranwa hafi n’itangazamakuru n’abakurikirana ibya politiki n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
MCN





