• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abaturage ba Congo Kinshasa bemerewe ubufasha bukomeye.

minebwenews by minebwenews
August 7, 2024
in Regional Politics
0
Abaturage ba Congo Kinshasa bemerewe ubufasha bukomeye.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abaturage ba Congo Kinshasa bemerewe ubufasha bukomeye.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigiye guha ubufasha bw’amafaranga Repubulika ya demokarasi ya Congo angana na miliyoni 414 yo kugoboka abaturage b’iki gihugu.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’ikiganiro ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa, Jeffrey Prescott yagiranye n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, agaragaza ko iki gihugu cy’Amerika ko kigiye gufasha abaturage ba RDC.

Akaba yanavuze ko aba baturage mu byo bazafashwa ahanini bizanyuzwa muri ONU.

Ndetse kandi akaba yagaragaje ko bazafashwa ibiribwa, amazi meza asukuye kandi ko bazagerageza kubaha ibiribwa bifite intunga mubiri.

Prescott avuga ko yizeye neza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izabera urugero ibindi bihugu, nabyo bigakura mu masanduku yabyo imari yo kugoboka Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe n’umuryango w’Abibumbye, ONU urimo gusaba abanyamuryango bayo gukusanya muri uy’u mwaka amadolari y’Amerika miliyari 2.6 yo gufasha abari mu kaga muri RDC. Inasobanura ko imaze kubona kimwe cya gatatu cyayo.

Kuva mu 2022, intambara ya M23 n’ingabo z’iki gihugu yirukanye mu byabo abaturage barenga miliyoni 1,7 mu Burasirazuba bwa RDC. Biyongereye ku bandi bari basanzwe baravuye mu byabo ku buryo ubu babaye impunzi imbere mu gihugu bashyika miliyoni 7.2.

Muri rusange abaturage ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bakeneye imfashanyo zihutirwa barenga miliyoni 25, hafi kimwe cya kane cy’abatuye RDC.

Muri ibi bibazo biteye impungenge harimo iby’abana barenga miliyoni barwaye inkurikizi z’imirire mibi, nk’uko OMS ibitangaza. Harimo kandi n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende. Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize w’2023, abantu bagera ku 2,000 barabwanduye cyane abana.

Uyu ambasaderi Prescott yanabwiye kandi ibiro ntara makuru bya Bongereza ko Amerika izaha RDC andi madolari miliyoni 10 mu rwego rw’ubuvuzi na dose 50.000 z’inkingo z’ubushita bw’inkende. Muri rusange, avuga ko kuva mu kwezi kwa Cumi gushize kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika imaze gusohora amadolari miliyoni 838 y’imfashanyo zihutirwa kuri Congo Kinshasa.

           MCN.
Tags: Abaturage ba RDCAmadolariAmerikaBagiye guhabwa imfashanyo
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Hatangajwe ikigiye gukorwa kugira ngo umutekano wa Goma urushyeho kumera neza.

Hatangajwe ikigiye gukorwa kugira ngo umutekano wa Goma urushyeho kumera neza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?