Kivu y’Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n’Ingendo Bigeze mu Marembera
Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abaturage bakoresha imihanda ihuza Uvira na Luvungi, Mwenga na Walungu, ndetse n’umuhanda wa Uvira–Fizi–Baraka, bavuga ko bahangayikishijwe n’iyongera ry’amabariyeri yashyizweho n’abarwanyi ba Wazalendo, bafatanyije n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo z’u Burundi ndetse n’umutwe wa FDLR, mu rugamba bahanganyemo n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Nk’uko byatangajwe n’abaturage batandukanye baganiriye n’itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 04/08/2026, bavuga ko kuri ayo mabariyeri abagenzi n’abatwara ibicuruzwa basabwa amafaranga ari hagati ya 10,000 na 50,000 by’amafaranga y’Amakongomani (Franc Congolais), bitewe n’ubwoko bw’ibyo batwaye cyangwa aho berekeza.
Abo baturage bavuga ko ibyo bikorwa bibashyira mu buzima bugoye, cyane cyane muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi kubera intambara n’ihungabana ry’ibikorwa by’ubucuruzi. Bamwe bavuga ko amafaranga batanga kuri ayo mabariyeri atuma ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikomeza kuzamuka, bikarushaho kuremerera imiryango isanzwe ibayeho mu buzima bugoye.
Hari kandi abavuga ko ingendo zari zisanzwe zikorwa mu masaha make, ubu zishobora gutinda cyane bitewe no guhagarikwa inshuro nyinshi kuri ayo mabariyeri, aho kuri buri bariyeri hasabwa amafaranga mbere y’uko urugendo rukomeza.
Abaturage basaba ubuyobozi bwa gisirikare n’ubw’igihugu gufata ingamba zihutirwa zo guhagarika ibikorwa bavuga ko bibangamiye ubwisanzure bwo kugenda no gukora ubucuruzi, ndetse no guhana abazajya bagaragara mu bikorwa byo kwaka abaturage amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage batuye cyangwa baturuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 bavuga ko bo babona umutekano mu ngendo zabo kandi ko batabona amabariyeri nk’ayo bavuga ko ari mu bice bigenzurwa n’impande zishyigikiye Leta. Abo baturage bavuga kandi ko hari ibikorwa by’ubufasha bahabwa muri utwo duce. Ibi ni ubuhamya bwatanzwe n’abaturage.
Abasesenguzi n’abakurikiranira hafi ibibera mu Karere bavuga ko gukomeza kugaragara kw’amabariyeri atemewe no kwishyuza abaturage amafaranga bishobora kurushaho guhungabanya imibereho y’abaturage no kudindiza ubucuruzi hagati y’uturere dutandukanye twa Kivu y’Epfo.
Mu gihe imirwano ikomeje hagati y’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC, abaturage bakomeje gusaba impande zose zitwaje intwaro kubahiriza uburenganzira bw’abasivili, kuborohereza ingendo no kwirinda ibikorwa byose bishobora kongera imibabaro y’abaturage basanzwe bahanganye n’ingaruka z’intambara.
Minembwe Capital News






