Abaturage ba Lugushwa mu Myigaragambyo Ikomeye, Bamaganye Wazalendo, Basaba ko Bakurwa mu Gace Kabo
Muri centre ya Lugushwa, imwe mu duce dukomeye dukorerwamo ubucuruzi muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habaye imyigaragambyo ikaze ku wa Kane tariki ya 20/11/2025. Abaturage ibihumbi basohotse mu mihanda bamagana abarwanyi ba Wazalendo, basaba ko “bakurwa burundu” muri aka gace bavuga ko kamaze kurohwa mu bikorwa byo guhutazwa n’ihohoterwa.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko iyi myigaragambyo yaturutse ku rupfu rw’umuyobozi w’ibanze bivugwa ko yishwe n’abarwanyi ba Wazalendo, bamukubise inkoni nyinshi cyane, bivugwa ko zigera ku ijana na mirongwitanu ibyamuviriyemo gupfa ako kanya. Ibi byateje uburakari bukomeye mu baturage, bituma bafata icyemezo cyo gusohoka mu mihanda mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo no kwamagana igikorwa bise “ubugome n’akarengane gakabije.”
Abigaragambya batwikiye amapine mu mihanda minini ya centre ya Lugushwa, bayatwika nk’ikimenyetso cy’uburakari n’agahinda. Bari bitwaje ibyapa n’ibikoresho bitandukanye biriho ubutumwa busaba ko umutwe wa Wazalendo wirukanwa iwabo, ndetse n’amashusho yafashwe agaragaza abaturage benshi bataka, basakuza ko “Lugushwa idakenewemo Wazalendo.”
Abaturage bavuga ko umutekano wabo uri ku rugero rwo hasi kuva Wazalendo bageze muri aka gace, bakavuga ko kugira ngo ubuzima bwabo busubire mu buryo, hakenewe icyemezo gikomeye cyo kwirukana abo barwanyi. Umwe mu batuye Lugushwa yagize ati: “Twabuze umuyobozi wacu, ejo ni twebwe. Ntitugikeneye Wazalendo hano.”
Lugushwa, ni imwe mu ma centres afatiye runini ubucuruzi muri Mwenga no muri Kivu y’Amajyepfo, imaze igihe ivugwamo umutekano muke n’ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kwiyongera. Abaturage barasaba ubuyobozi bw’Intara na Leta ya Kinshasa kugira icyo bikora kuri iki kibazo kugira ngo ubuzima n’ituze bigaruke.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’intara ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku rupfu rw’uwo muyobozi cyangwa ku bisabwa n’abaturage ba Lugushwa, mu gihe umwuka w’umutekano ukomeje kuba muke muri iki gice.





