AFC/M23 Yatangaje Ingamba Nshya za Gisirikare mu Guhangana na FARDC n’Ingabo z’u Burundi
Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryiteguye guhangana n’ibitero byose bishobora kugabwa ku bice rigenzura, rinavuga ko rizafata ingamba zikomeye zo gusubiza inyuma ingabo zose zizagerageza kurihungabanyiriza umutekano.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 01 Kamena 2026 n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko iri huriro rikomeje gukurikiranira hafi imyiteguro ya gisirikare rivuga ko ikorwa n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’abo bafatanyije ku rugamba.
Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, ukwezi kwa Gicurasi 2026 kwaranzwe n’iyongera ry’ibikorwa bya gisirikare birimo ibitero byo ku butaka n’ibitero byo mu kirere byagabwe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Iri huriro rivuga ko ibikorwa nk’ibi byagaragaye cyane cyane muri Masisi, Walikale, Numbi ndetse no mu misozi ya Minembwe.
Lawrence Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ibona ko hari ibikorwa bikomeje gukorwa byo kohereza abasirikare benshi, intwaro ziremereye, drones n’ibindi bikoresho bya gisirikare ku mirongo y’imbere y’urugamba.
Yavuze ko ibi bifatwa nk’ibimenyetso bigaragaza imyiteguro y’ibitero bishya bishobora kugabwa ku duce igenzura ndetse no ku baturage bahatuye.
Mu magambo ye yagize ati:
“Igitero icyo ari cyo cyose kizagabwa ku bice tugenzura kizasubizwa mu buryo bukomeye kandi bungana n’uburemere bwacyo.”
Uyu muvugizi yongeyeho ko AFC/M23 itazagarukira gusa ku kurinda ibirindiro byayo, ahubwo ko ishobora no gufata izindi ngamba za gisirikare zigamije kwegeza kure ingabo zose zizaba zitegura kugaba ibitero.
Kuri ubu, ku rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC, AFC/M23 ihanganye n’ihuriro rinini rya gisirikare rigizwe n’ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi zoherejwe gufasha Kinshasa mu bikorwa byo kurwanya ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Abasesenguzi bavuga ko, nubwo ibiganiro bya politiki bikomeje kubera mu nzego zitandukanye z’akarere no ku rwego mpuzamahanga, ibikorwa bya gisirikare ku rugamba bikomeje kugaragaza ko impande zihanganye zikiri kure yo kugera ku bwumvikane burambye.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bya Masisi na Walikale, aho impande zombi zikomeje gushinjanya kugerageza gusatira ibirindiro by’undi. Mu gihe AFC/M23 ivuga ko yasubije inyuma ibitero byagabwe hafi ya Rubaya, uruhande rwa FARDC ntiruragira icyo rutangaza kuri ayo makuru.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Teritwari ya Fizi, Minembwe ikomeje kuba kimwe mu bice bikurikiranwa cyane n’abasesenguzi b’umutekano.
Nubwo AFC/M23 yavuye mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo birimo Uvira, Sange, Kamanyola n’ahandi nyuma y’igitutu cy’abahuza mpuzamahanga, umutwe wa Twirwaneho usanzwe ukorana n’iri huriro uracyagenzura santere ya Minembwe n’utundi duce tuyikikije.
Muri aya mezi ashize, abaturage bo muri Minembwe bakomeje gutangaza impungenge zishingiye ku bitero bya drones, amasasu ya rutura ndetse n’imirwano yagiye ivugwa mu bice bitandukanye by’imisozi ihakikije.
Abasesenguzi ba politiki n’umutekano babona ko amagambo mashya ya AFC/M23 ashobora gusobanurwa nk’impinduka mu buryo iri huriro ryifuza kwitwara ku rugamba.
Mu gihe mu bihe byashize ryagarukaga cyane ku kuvuga ko rirwanira kurinda abaturage n’ibice rigenzura, ubu riri kuvuga ku buryo bushobora gutuma rifata ingamba zo gusunika kure ingabo z’abo bahanganye no gukuraho aho zivana ibitero.
Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi ikibazo cya Congo bavuga ko, mu gihe haba habayeho ibitero bikomeye ku bice rigenzura, AFC/M23 ishobora kugerageza kongera kwagura ibirindiro byayo mu rwego rwo gushaka icyo yita “umwanya w’umutekano” urinda abaturage n’ingabo zayo.
Nubwo hari ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kubera ku rwego rw’akarere ndetse n’ubuhuza bw’ibihugu bitandukanye, ku rugamba ibintu bikomeje kugaragaza ishusho itandukanye n’iy’ibivugirwa ku meza y’ibiganiro.
AFC/M23 ikomeje gushinja FARDC n’abafatanyabikorwa bayo gutegura ibitero bishya, mu gihe uruhande rwa Leta ya RDC rwo rukomeje gushinja iri huriro guhungabanya umutekano no gufata ibice by’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri ubu, abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bakomeje kuba ari bo bibasirwa cyane n’ingaruka z’iyi ntambara, mu gihe amahirwe yo kongera kubona imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rigizwe na FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi akomeje kugaragara, mu gihe impande zombi zikomeje gushinjanya imyiteguro y’ibitero bishya.






