Agezweho ku mirongo y’urugamba i Walikale hagati ya FARDC na m23.
Abarwanyi bo mu mutwe wa m23 bahanganye n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, bafashe centre ya Walikale iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amasoko yacu atandukanye abivuga.
Ni murugamba rwabaye ejo ku mugoroba wo ku wa gatatu, tariki ya 19/03/2025, aho rwasakiranyije uyu mutwe wa m23 n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa, rugasiga aba barwanyi bafashe centre ya Walikale.
Kuva ejobundi ku wa kabiri, aba barwanyi barimo barwanira mu nkengero z’iyi centre ya Walikale, iyo baraye bafashe.
Amakuru avuga ko ku cyumweru tariki ya 16/03/2025, ni bwo abarwanyi b’uyu mutwe binjiye muri teritware ya Walikale, aho bayinjiye baciye mu Burasizuba bwayo, nyuma y’aho bari bamaze gufata agace ka Kashebele n’aka Kibati.
Utu duce twafashwe mu gihe ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryari ryavuye i Pinga rigaba ibitero kuri uyu mutwe wa m23 mu gace wari uheruka gufata ka Nyabyondo ngoryongere rihusubize, bityo uyu mutwe uhita wirukana iri huriro ari nako ugenda urayambura ibi bice byavuzwe haruguru, kugeza ufashe na centre ya Walikale.
Iyi teritware, uyu mutwe wigaruriye ni nini cyane, ubundi kandi ubutaka bwayo bwibitseho amabuye y’agaciro atandukanye, ndetse kandi ikaba itunze n’amashyamba manini.
Uko FARDC n’abambari bayo bateye abarwanyi bo muri uyu mutwe wa m23 ngo ba bambure aho bafashe, ni ho bazira bakayikurikira, hubwo bakarushaho kwagura ibirindiro byabo.
Ni mu gihe no ku wa gatanu wakiriya cyumweru gishyize, nabwo uyu mutwe wari wafashe umujyi muto wa Nteya, ndetse nyuma yabwo naho ufata Kibuya, aha Kibuya ni mubirometero 75 uvuye muri centre ya Walikale.
Hari amakuru avuga ko m23 ihita ikomereza i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Leta ya Congo, Fardc.
Ni amakuru asobanura ko impamvu uyu mutwe ushaka gufata Kisangani ngo ni uko haturuka indege zibarasaho zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drone.
Ubwo umuyobozi mukuru wa gisirikare w’uyu mutwe, Maj.Gen. Sultan Makenga yarimukiganiro mu cyumweru gishize, icyo yagiranye na Alain Destexhe wabaye senateri mu Bubiligi, yamubwiye ko i Kisangani haturuka indege zibarasaho, bityo bakaba bashaka kuhafata mu rwego rwo kugira ngo bacecekeshe ubagabaho ibyo bitero by’indege.
Ibyo kandi uyu mutwe wabikoze ubwo wafataga umujyi wa Bukavu n’ikibuga cy’indege cya Kavumu, Kuko wahafashe kumpamvu zuko ariho havaga ibikoresho by’intambara byabarasagaho i Masisi n’i Rutshuru.
Ku rundi ruhande, umuhuza ku makimbirane y’intambara hagati ya Leta ya Congo n’uyu mutwe wa m23, Perezida wa Angola, Joao Lourenco, yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose habe ibiganiro by’amahoro kur’iz’i mpande zishamiranye nyuma y’aho ibyari kuba ubushize bisubitswe mu buryo butunguranye.