Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.
Amabuye y’agaciro ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nka tungsten, tantalum na tin, ayo iki gihugu cyagiye gishinja u Rwanda kuyacukura mu buryo butemewe n’amategeko, ubu noneho agiye kuzajya arwoherezwamo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni amakuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abongereza (Reuters), bivuga ko kubera amasezerano y’amahoro ahagarikiwe na Washington DC aho ihuza Kinshasa na Kigali humvikanywe ko amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda kugira ngo ariyo atunganyirizwa abone koherezwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Kinshasa yavugaga ko ubutunzi bw’amabuye y’agaciro bwayo ko ari yo nyiribayazana y’amakimbirane hagati y’ingabo zayo n’umutwe wa M23 uwo ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda mu Burasizuba bwa Congo, uyu mutwe ukaba warakajije umurego mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Bityo RDC ikavuga ko u Rwanda rubyungukiramo cyane, ngo kuko rwinjiza amamiliyoni mirongo y’amadorali y’amabuye y’agaciro anyuzwa ku mupaka buri kwezi kugira ngo agurishwe mu Rwanda.
Amerika yifuza ko amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi azshyirwaho umukono muri uku kwezi gutaha, aherekejwe n’amasezerano y’amabuye y’agaciro agamije kuzana amamiliyari y’amadorali y’abashoramari bo mu burengerazuba bw’Isi, nk’uko Massade Boulos, umujyanama wa perezida Donald Trump muri Afrika yabitangarije Reuters iyo dukesha iyi nkuru.
Anaheruka kubitangaza akoresheje urubuga rwa x, avuga ko Amerika yatanze umushinga wa mbere w’amasezerano ku mpande zombi, nubwo ibiyakubiyemo bitatangajwe.
Bivugwa ko imishyikirano ishobora gutuma amabuye y’agaciro acukurwa kuri ubu mu buryo bwa gakondo mu Burasizuba bwa Congo, hanyuma akajanwa gutunganyirizwa mu Rwanda.
Umuvugizi wa guverinoma ya Kinshasa, mu bibazo yabajijwe yasubije ko byabazwa minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, ariko na we ntiyabisubiza. Umwe mu bayobozi bo muri Congo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nta bufatanye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bushobora kubaho mu gihe Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abo bakorana, bakigenzura uduce twinshi kuruta mbere hose mu Burasizuba bwa Congo.
Yanavuze ko u Rwanda ruzakenera kandi kubahiriza ubusugire bw’i gihugu cyabo kuri buri kintu, harimo n’amabuye y’agaciro.
Naho ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko Reuters ikomeza ibivuga, imishyikirano ishobora kuzana amafaranga menshi ashobora kurufasha gusukura ibyari urwego rutemewe mu bukungu bwarwo. Hagataho, Amerika ku ruhande rwayo, bikazayifasha yo n’abafatanyabikorwa bayo kugera ku mubaye y’agaciro ya Congo yacukurwaga ku bwinshi n’u Bushinwa.
Amerika kandi ivuga ko itangazo ryashyizweho umukono mu kwezi gushize, RDC n’u Rwanda byiyemeje gushyiraho uburyo bwo gukurikirana icukurwa ry’ayamabuye y’agaciro mu mucyo, kuva ku birombe kugeza aho atunganyirizwa hahuriye ibihugu byombi, kandi ko bizakorwa ku bufatanye na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Boulos yatangarije Reuters ko mu cyumweru gishize, abayobozi ba Leta Zunze ubumwe z’Amerika bakoranye inama n’abashoramari bo muri Amerika bagera kuri 30, ahanini bo ku bijyanye no gukorera ubucuruzi mu Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, harimo n’ibikorwa byo kuyatunganya.