Amakuru arambuye ku masezerano u Rwanda na RDC byiteze gusinya.
Umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço yatangaje ko aheruka guha umushinga u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo w’uko ibi bihugu byombi byemeza ko bisinya amasezerano y’amahoro.
Imyaka igiye kuba itatu, u Rwanda na RDC biri mu bibazo by’amakimbirane y’intambara, aho RDC ishinja Kigali guha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubu butegetsi bwa Kinshasa. Ibi Kigali yagiye ibitera utwatsi, hubwo igashinja iki gihugu kuba gikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza muri ibi bibazo by’u Rwanda na RDC, iby’umushinga w’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi yabigarutseho ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni mu gihe yagezaga ijambo ku nteko rusange ibaye ku nshuro ya 79 y’umuryango w’Abibumbye.
Yasobanuye ko mu rwego rwo gukemura aya makimbirane, impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC (Ingabo za FARDC na M23) zemeye gutanga agahenge bigizwemo uruhare n’ibiganiro by’i Luanda.
Yagize ati: “Mu rwego rwo gukomeza ibimaze kugerwaho, Angola yatanze icyifuzo cy’amasezerano y’amahoro, igiha Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda.”
Yunzemo kandi ko ibikubiye muri aya masezerano byasuzumwe n’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga bo muri ibyo bihugu uko ari bitatu, u Rwanda, Angola na RDC, hagamijwe kumvikana ku buryo hazaterana inama izasinyirwamo ayo masezerano y’amahoro. Yasoje avuga ko aya masezerano agomba kuzasiga u Rwanda na Congo Kinshasa bifite umubano mwiza.
MCN.
Bazaya sinyase ryari kwarukubeshana gusaa Bitama kombona kumva kwe bigoye