Amakuru Avugwa muri Minembwe ku Migambi y’Igitero cya Wazalendo mu Gihe MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bikomeje Kwagura Igenzura ry’Ibice Bimwe
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru aturuka mu bice bya Minembwe, bigenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), aravuga ku mpungenge z’umutekano nyuma y’amakuru avuga ko hari imyiteguro y’ibitero yaba iri gukorwa n’umuyobozi wa Wazalendo uzwi ku izina rya Ngomanzito, wiyita Colonel.
Nk’uko amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye abivuga, uwo muyobozi yagejeje ubutumwa ku bantu bamwe bamwegereye, abamenyesha ko hari gahunda yo gutegura ibitero mu bice bitandukanye, cyane cyane mu nkengero za Minembwe.
Aya makuru akomeza avuga ko muri iyo myiteguro haba harimo ubufatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro, irimo P5 ya Kayumba Nyamwasa, FDLR (umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994), Imbonerakure zo mu Burundi, ndetse n’abasirikare ba FARDC n’ingabo z’u Burundi.
Icyakora, kugeza ubu nta tangazo ryemewe cyangwa ubutumwa bwatanzwe ku mugaragaro na Ngomanzito bwemeza ibyo birego. Amakuru MCN yakiriye avuga ko ari ubutumwa bwaba bwaragejejwe ku bantu bamwe, nyuma bukagezwa ku Bapfulero bo mu bice bitandukanye, na bo bakabumenyesha abaturage b’Abanyamulenge, mbere y’uko bugera kuri Minembwe Capital News (MCN).
Amakuru akomeje kuvugwa avuga ko ibitero bishobora kuba biteganywa bitazagarukira gusa mu gace ka Biziba, ahubwo ko hari n’utundi duce twavuzwe ko dushobora kwibasirwa, turimo Rugezi.
Ibi bivugwa mu gihe Teritwari za Fizi na Mwenga zikomeje kuba mu duce turangwamo impagarara z’umutekano, aho hakomeza kubera imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye.
Aya makuru aje nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 bivugwa ko imaze kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari za Fizi na Mwenga, ndetse no mu nkengero za Minembwe.
Mu duce bivugwa ko tugenzurwa na MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 byuzuye harimo Minembwe, Mikenke, Gipupu, Rwitsankuku, Bilalombili, Point Zero, Kwa Mulima, ibice bya Mutambala, ndetse n’utundi duce dutandukanye.
Abaturage bamwe bo muri ibyo bice bavuga ko, nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho itangiye kugenzura ako karere, umutekano wagiye urushaho gutuza ugereranyije n’ibihe by’imirwano ikomeye, ndetse bamwe batangiye gusubira mu bikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Abakurikirana ibibera muri ako karere bavuga ko ubushobozi bwa MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 muri iki gihe bushobora gutuma ibitero ibyo ari byo byose byageragezwa muri ako gace bigorana, cyane cyane kubera ko MRDP-Twirwaneho na M23 imaze igihe igenzura ibice bifite akamaro mu rwego rwa gisirikare.
Nubwo bimeze bityo, impungenge z’ibitero bishya zikomeje gutera ubwoba abaturage basanzwe barahuye n’ingaruka z’imirwano imaze imyaka myinshi mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)





