• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Amakuru ku ndege ya gisivili yarasiwe mu Bikuba: Umutangabuhamya yavuze ibyo yiboneye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
August 27, 2026
in Conflict & Security
0
Amakuru ku ndege ya gisivili yarasiwe mu Bikuba: Umutangabuhamya yavuze ibyo yiboneye
141
SHARES
3.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amakuru ku ndege ya gisivili yarasiwe mu Bikuba: Umutangabuhamya yavuze ibyo yiboneye

Minembwe Capital News

Amakuru Minembwe Capital News imaze kwakira ku ndege ya gisivili yarasiwe mu Bikuba, mu gace ka Mibunda, avuga ko iyo ndege yari itwaye ibiribwa n’imiti gusa, kandi ko nta bagenzi bari bayirimo.

Aya makuru yatanzwe n’umuntu wageze aho iyo ndege yarasiwe, wavuganye na Minembwe Capital News, avuga ko ibyo yabonye aho iyo ndege yahiriye byagaragazaga ko yari itwaye ibikoresho by’ubutabazi, birimo ibiribwa n’imiti.

Ibi binyuranye n’amakuru yakomeje gukwirakwira avuga ko iyo ndege yaba yari itwaye abagenzi.

Uwageze aho indege yahiriye: “Yari irimo ibiryo n’imiti gusa”

Uwo Minembwe Capital News yavuganye na we yavuze ko ubwo yageraga aho indege yaguye, yabonye ibimenyetso bigaragaza ko yari itwaye ibiribwa n’imiti.

Yagize ati:

«Njye nageze aho indege yahiriye, hagaragara ko yarimo ibiryo n’imiti gusa.»

Uwo mutangabuhamya yavuze kandi ko amakuru avuga ko iyo ndege yari itwaye abagenzi atari yo, ashingiye ku byo we yabonye aho impanuka yabereye.

Ati:

«Abari kuvuga ko yarimo abagenzi ni ukubeshya.»

Minembwe Capital News yabajije uwo muntu niba hari amakuru afite ku byerekeye pilote wari utwaye iyo ndege, by’umwihariko niba yabashije kurokoka.

Mu gusubiza, yavuze ko atabifitiye ububasha bwo kubitangaza, ndetse ko na we ubwe atazi neza uko byagenze kuri pilote.

Ati:

«Ntabyo nzi kuko urwo rwego rurandenze.»

Yongeyeho ko icyo ashobora kuvuga ari ibyo yiboneye aho indege yahiriye, aho avuga ko yabonye ibiribwa n’imiti.

“Yarasiwe mu Bikuba”

Uwo waduhaye amakuru yanagarutse ku hantu indege yaba yarasiwe.

Mu magambo ye, yavuze ko indege yarasiwe mu gace ka Bikuba, gaherereye mu ntera ubariranyije nink’ibirometero 35 uvuye Muri centre ya Minembwe, mu gihe yari mu rugendo rwerekeza mu cyerekezo cya Minembwe.

Ati:

«Mu Bikuba ni ho yarasiwe.»

Ibi bihura n’amakuru yari yatangajwe mbere na Colonel Rugabo Fidèle, umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho, wavuze ko indege ya gisivili yarasiwe mu Bikuba na misile yarashwe iri ku butaka.

Col. Rugabo ashinja FARDC kurasa iyo ndege

Mbere y’aya makuru mashya, Col. Rugabo Fidèle yari yatangaje kuri X ko iyo ndege yari iya gisivili kandi ko yarashwe na misile y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Mu butumwa bwe bwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27/08/2026, Col. Rugabo yavuze ko iyo ndege yari ijyanye imiti mu Minembwe, anavuga ko MRDP-Twirwaneho yamaganye icyo yise “ubushotoranyi”.

Ati:

«Leta ya Kinshasa ikomeje gushotorana. Nyuma yaho EJVM+ iviriye mu Minembwe ibitero byariyongereye. Uyu munsi tariki ya 27/08/2026, indege ya gisivili yari ijyanye imiti mu Minembwe yarasiwe mu Bikuba na missile ivuye ku butaka. MRDP yamaganiye kure ubwo bushotoranyi.»

Kugeza ubu, ariko, Minembwe Capital News ntirabona amakuru yigenga yemeza ubwoko bwa misile yakoreshejwe cyangwa urwego rwayirashe.

Nta gisubizo cya FARDC cyangwa Leta ya RDC kiratangazwa

Mu gihe aya makuru akomeje gukwirakwira, nta tangazo ryemewe Minembwe Capital News irabona rivuye muri FARDC cyangwa muri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo risobanura ibyabaye kuri iyo ndege.

Ibiribwa n’imiti byari bigenewe abaturage

Amakuru mashya Minembwe Capital News yakiriye avuga ko ibikoresho iyo ndege yari itwaye byari bigizwe cyane cyane n’ibiribwa n’imiti, bikaba byari bigenewe gufasha abaturage bo muri Minembwe n’abahatuye bahanganye n’ingaruka z’intambara.

Mu gihe imirwano ikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, guhungabana kw’ingendo n’itangwa ry’ibiribwa n’imiti bishobora kurushaho kongera ibibazo by’ubutabazi muri ako karere.

Ibyo Minembwe Capital News yamenye kugeza ubu

Kugeza ubu, amakuru Minembwe Capital News ifite yaturutse ku muntu wavuganye na yo amaze kugera aho iyo ndege yahiriye. Uwo muntu avuga ko yabonye ibisigazwa by’ibiribwa n’imiti gusa, kandi ko atabonye ibimenyetso by’uko iyo ndege yari itwaye abagenzi.

Minembwe Capital News

Tags: BikubaIndegeYarashwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?