Amakuru Mashya avuye Minembwe: Isoko rya Gatanu Ryabaye Icyitegererezo cy’Impinduka mu Buzima bw’Abaturage
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Isoko rikuru rya Gatanu ryo mu Minembwe ryagaragaje ubwitabire budasanzwe, aho abaturage benshi bahuriye hamwe mu bikorwa by’ubucuruzi ku rwego rutari rumaze igihe rugaragara muri ako gace.
Abaturage baganiriye na Minembwe Capital News (MCN) batangaje ko iryo soko ryari ryuzuye abantu benshi ku buryo kubona umuntu runaka mu bantu benshi byasabaga umwanya uhagije, kubera ubwinshi bw’abari baje kugura no kugurisha ibicuruzwa bitandukanye.
Umwe mu baturage watanze ubuhamya kuri MCN yagize ati:
“Isoko rya Gatanu ryaremye mu buryo budasanzwe. Ryari ryuzuye abantu ku buryo washakaga umuntu runaka ukamubura kubera ubwinshi bw’abari baryitabiriye.”
Yakomeje avuga ko uretse ubwinshi bw’abantu, hari n’impinduka zikomeye zabaye ku biciro by’ibicuruzwa by’ibanze, aho byagabanutse ku buryo bugaragara ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.
Nk’uko uwo muturage yabivuze, umuti w’isabune wari umaze igihe ugura amafaranga ibihumbi 60 by’amafaranga ya Congo (CDF), ku munsi w’isoko rya Gatanu wagurwaga amafaranga ibihumbi 15 CDF. Ikilo cy’isukari, cyari cyarazamutse kigera ku bihumbi 80 CDF, cyagurwaga amafaranga ibihumbi 25 CDF, mu gihe ikilo cy’umunyu, cyari kimaze kugera ku bihumbi 70 CDF, cyagurwaga amafaranga ibihumbi 10 CDF.
Abaturage bavuga ko iri gabanuka ry’ibiciro ryabaye impinduka ikomeye ku miryango yari imaze igihe ihanganye n’izamuka rikabije ry’ibiciro ndetse n’ibura ry’ibicuruzwa by’ibanze ku masoko.
Aya makuru aje mu gihe abaturage bavuga ko impinduka mu bijyanye n’umutekano zabaye nyuma y’uko umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ufatanyije na AFC/M23, usunitse ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, mu bice bitandukanye bikikije santere ya Minembwe.
Abo baturage bavuga ko ibyo bice birimo Gakenke, Kalingi, Gitavi, Bidegu, Lundu, Mikenke, Rwitsankuku, Point Zero no Kwa Mulima.
Nk’uko abaturage babitangaza, izi mpinduka zatumye ibikorwa by’ubucuruzi byongera gusubukurwa, amasoko yongera kurema, ndetse n’abacuruzi baturukaga mu bice bitandukanye birimo Kwa Mulima, i Ndondo, Rurambo n’ahandi bongera kugeza ibicuruzwa byabo mu Minembwe.
Bavuga kandi ko mbere y’izi mpinduka, ubwo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagenzuraga ibice bya Mikenke, Rwitsankuku na Point Zero, abacuruzi bavuga ko bahuraga n’imbogamizi zo kujyana ibicuruzwa mu Minembwe, aho bamwe bavuga ko babwirwaga kutabigeza ku Banyamulenge.
Abaturage bavuga ko ibyo byagize uruhare mu guhagarara kw’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no kuzamuka gukabije kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.
Minembwe Capital News (MCN) ikomeje gukurikirana uko ibintu by’umutekano n’ubukungu bikomeje guhinduka mu bice bya Minembwe n’uturere tuyikikije.





