• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uvira: Umugabo w’Umunyamulenge Yapfuye Nyuma yo Gukubitwa Bikomeye; Umuryango We Uvuga ko Yazize Ubwoko Bwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 11, 2026
in Conflict & Security
0
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uvira: Umugabo w’Umunyamulenge Yapfuye Nyuma yo Gukubitwa Bikomeye; Umuryango We Uvuga ko Yazize Ubwoko Bwe

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

READ ALSO

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro

Amakuru yizewe Minembwe Capital News yakiriye aturuka ku muryango wa nyakwigendera no ku bantu ba hafi ye avuga ko umugabo w’Umunyamulenge witwa Cyubahiro, wari uzwi cyane ku izina rya “Chui”, yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye ibikomere yatewe no gukubitwa n’abarwanyi ba Wazalendo mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nyakwigendera yari azwi n’abaturage benshi nk’umuntu wiyeguriye ibikorwa by’iyobokamana, aho yasengeraga abarwayi, ndetse bamwe bakavuga ko yanahanuraga. Abamuzi bavuga ko yari umuntu utaragiraga uruhare muri politiki cyangwa mu bikorwa by’intambara.

Nk’uko amakuru Minembwe Capital News yahawe abivuga, nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 rivuye mu mujyi wa Uvira tariki ya 17/01/2026, abaturage benshi b’Abanyamulenge bahise bahunga berekeza i Kamanyola, muri teritwari ya Walungu, kubera impungenge z’umutekano. Icyakora, Chui we yahisemo kuguma iwe, avuga ko adashobora gusiga inzu n’umutungo we.

Amakuru atangwa n’umuryango we avuga ko, nyuma yo kongera kwinjira kwa FARDC n’imitwe iyishyigikiye mu mujyi wa Uvira, Chui yasanzwe iwe, arakubitwa bikomeye, ndetse ngo banasahura ibintu byari mu nzu ye. Nyuma y’icyo gikorwa, ngo yasanzwe aho yari yatawe ari intere, maze umuryango we umujyana i Bujumbura mu Burundi kugira ngo avurwe.

Nyuma yo kuvurwa no koroherwa n’uburwayi, Chui yafashe icyemezo cyo gusubira i Uvira, nubwo umugore we n’abana bahisemo kuguma i Bujumbura kubera impungenge z’umutekano.

Ayo makuru akomeza avuga ko amaze kugera i Uvira ku Cyumweru gishize, yongeye gufatwa n’abarwanyi ba Wazalendo, bongera kumukubita bikomeye, ndetse banamwambura ibintu yari avanye i Bujumbura. Nyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, abaturage b’Abanyamulenge bamugejeje mu Bitaro bya Uvira, aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Kuri uyu wa Gatandatu, umuryango wa nyakwigendera watangaje ko Chui yitabye Imana azize ibikomere yari yaratewe n’ubwo bugizi bwa nabi.

Abagize umuryango we bavuga ko nta kindi baziko cyatumye yibasirwa uretse kuba yari Umunyamulenge. Bemeza ko yakomeje kwibasirwa azira inkomoko ye n’ubwoko bwe, bakavuga ko ibi biri mu bikorwa bavuga ko byibasira Abanyamulenge mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abasesenguzi bakomeje kugaragaza impungenge ku bikorwa by’urugomo n’imvugo z’urwango zishingiye ku moko. Basaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha byibasira abasivili, kandi ko ababigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera.

Aya makuru ashingiye ku buhamya bw’umuryango wa nyakwigendera n’amasoko yegereye iki kibazo.

Tags: BisheUmugabo w'umunyamulengeUviraWazalendo

Related Posts

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
Conflict & Security

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

September 24, 2026
Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
Conflict & Security

Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro

September 24, 2026
LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba
Conflict & Security

LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba

September 24, 2026
Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded
Conflict & Security

Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded

September 24, 2026
RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka
Conflict & Security

RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
Next Post
Uvira : Un homme munyamulenge décède après de violentes agressions ; sa famille affirme qu’il aurait été pris pour cible en raison de son appartenance ethnique

Uvira : Un homme munyamulenge décède après de violentes agressions ; sa famille affirme qu’il aurait été pris pour cible en raison de son appartenance ethnique

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?