Amakuru mashya ku bivugwa ko Gen. Mutayomba yakomerekeye ku rugamba: Menya aho yajyanywe kwitabwaho n’aho ari kuvurirwa
Amakuru aturuka mu bice bya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko uwiyita Général Mutayomba, umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Nyatura ukorana bya hafi na FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo, yakomerekeye bikomeye mu mirwano ikaze yabaye mu cyumweru gishize hagati y’ingabo z’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’izindi ngabo zifatanya na Leta ya Kinshasa.
Amakuru yizewe atangwa n’abaturage bo muri Masisi avuga ko Mutayomba yarasiwe mu gace k’imisozi ya Masisi rwagati, ahabereye imirwano ikomeye mu minsi ishize. Nyuma yo gukomereka bikabije, bivugwa ko yabanje kugezwa ahantu hacungiwe umutekano kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze mbere yo koherezwa i Kinshasa kuvurirwayo.
Mutayomba ni umwe mu bantu bamaze imyaka myinshi bazwi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC. Yashinze kandi ayobora rimwe mu mashami ya Nyatura, umutwe ugizwe ahanini n’Abahutu bakomoka mu Rwanda ndetse n’Abanyekongo b’Abahutu bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu myaka yashize, uyu mutwe wakunze kuvugwaho gukorana bya hafi na FDLR ndetse no gufatanya n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya M23.
Mutayomba n’umuvandimwe we Nzima bavugwa nk’Abanyarwanda bahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo kuhatura, bivugwa ko bishoye mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko rw’Abahutu kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu gihe Mutayomba yakomeje ibikorwa bya gisirikare muri Nyatura, umuvandimwe we Nzima we yishwe mu mirwano yabaye muri Mutarama 2025, aho amakuru atandukanye yavugaga ko yaguye mu mirwano yahanganishije AFC/M23 n’imitwe iyirwanya.
Mu myaka ya vuba, Mutayomba yagaragaye nk’umwe mu bayobozi bakomeye ba Wazalendo mu bice bya Masisi, aho yavugwaga mu bikorwa byo guha imyitozo urubyiruko rwinjizwa mu mitwe irwanya AFC/M23. Hari amakuru avuga ko umutwe ayoboye wahabwaga ibikoresho bya gisirikare, imyambaro ndetse n’ubundi bufasha bunyuzwa mu bufatanye n’ingabo za FARDC hamwe n’indi mitwe bafatanyije ku rugamba.
Raporo zitandukanye z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’izikurikirana umutekano mu burasirazuba bwa Congo zagiye zigaragaza Mutayomba nk’umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro yashinjwaga ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa rikorerwa abaturage, cyane cyane mu bice bya Masisi. Amazina ye yakunze kuvugwa mu bikorwa byo gutoteza abaturage b’Abatutsi, gusahura imitungo ndetse no gukwirakwiza amagambo y’urwango ashingiye ku moko.
Tariki ya 26 Gashyantare 2026, Mutayomba yongeye kuvugwa mu bikorwa byo gutwika amazu y’abaturage b’Abatutsi mu bice bimwe bya Masisi, ibintu byateje impungenge mu miryango mpuzamahanga ikurikirana ibibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu muri RDC. Nanone kandi, izina rye ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2023 nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza mu gace ka Bisunzu hafi ya Mwangacucu, aho yavugaga ko hari ahacukurwaga amabuye y’agaciro ndetse hakaba harabikwaga intwaro za M23.
Gukomereka kwa Mutayomba bifatwa nk’igihombo gikomeye ku mitwe ya Nyatura na Wazalendo ikorera muri Masisi, cyane cyane mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura no gukaza ibitero ku mitwe iyirwanya. Abasesenguzi bavuga ko niba amakuru y’uko yakomeretse bikabije ari ukuri, bishobora kugira ingaruka ku mikorere n’imiyoborere y’imitwe yari asanzwe ayoboye muri aka karere.
Imirwano ikomeje kubera mu bice byinshi bya Masisi ikomeje guteza abaturage ibibazo bikomeye by’umutekano muke, birimo guhunga, kubura ibiribwa ndetse no guhagarara kwa serivisi z’ibanze. Gusa kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’impande zirebwa n’iyi mirwano ku rwego rw’imvune za Mutayomba cyangwa ku miterere y’ubuzima bwe nyuma yo koherezwa kuvurirwa i Kinshasa.






