Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23.
Nyuma y’iminsi itari mike i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, biteganyijwe ko hatangazwa ku mugagaro intambwe imaze kugerwaho muri ibyo biganiro.
Nk’uko aya makuru abivuga nuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, ni bwo ku cyicaro cya minisiteri y’ubanyi n’amahanga ya Qatar hakorwa ikiganiro n’itangazamakuru kuri ibi biganiro.
Biteganyijwe kandi ko muri iki kiganiro n’abanyamakuru haza kugarukwaho ku bimaze kugerwaho muri ibi biganiro bimaze iminsi irenga irindwi, nk’uko ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters dukesha iyi nkuru byabitangaje.
Bikaba binitezwe ko hatangazwa amahame azagena amasezerano azasinywa hagati y’impande zombi, nk’igikorwa gishimangira intambwe imaze guterwa muri ibi biganiro biyobowe na Qatar.
Rero, ibi akaba ari inyandiko ya kabiri igiye gusinywa hagati ya RDC na AFC/M23 nyuma y’iyo ku wa 22/04/2025. Icyo gihe impande zombi zari zemeranyije gukorana kugira ngo bagere ku mwanzuro wo guhagarika intambara. Nyamara ibi ntibyagezweho kuko imirwano ikicyumvikana mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC.
Hajuru y’ibyo, ibi biganiro by’i Doha, biri kuzuza amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono hagati ya RDC n’u Rwanda i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga, Marco Rubio. Aya yasinywe tariki ya 27/06/2025.