Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirigushyira imbaraga ku Rwanda, aho zirusaba kuvana ingabo zarwo k’u butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mbere yuko hasinywa amasezerano y’amahoro, ibyo kandi na Congo isaba n’ubwo u Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa.
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump kuri Afrika, yatangarije ibinyamamakuru ko igihugu cye cyifuza ko amasezerano y’amahoro yarangira mu gihe cy’amezi abiri gusa.
Igisabwa kugira ngo aya masezerano ashyirweho umukono, nk’uko ngo Amerika na RDC bibyifuza ngo ni uko u Rwanda rwabanza kuvana abasirikare barwo mu Burasizuba bwa Congo.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, nyuma yuko abonye iyi nkuru yatambukijwe kuri Reuters, yavuze ko yizeye ko abo bari gushyira amakuru ku mishyikirano ikomeje kuja ku karubanda bazi ingaruka bishobora kugira.
Yagize ati: “Abo impande ziri mu biganiro bikomeje hagati ya RDC n’u Rwanda, barimo gusohora nabi ibyifuzo by’uruhande rumwe n’inyandiko z’imirimo ikomeje mu itangazamakuru, bumva ko bashobora kubangamira intsinzi y’ibiganiro bya Washington DC.”
Uyu mushinga urenze gutangaza amahame abaminisitiri b’ubanye n’amahanga b’ibihugu byombi basinye mu muhango wabereye i Washington mu kwezi kwa kane hamwe n’umunyabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio. Iyo ndiko ivuga ko impande zombi zizakemura ibibazo byose by’umutekano mu buryo bwubahiriza ubusugire bwabyo.
U Rwanda rushinjwa kugira ingabo zarwo k’u butaka bwa RDC ngo zibarirwa mu bihumbi 7 na 12, rubitera utwatsi, ahubwo rukavuga ko RDC ko ariyo icyumbikiye abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Gusa, uru Rwanda rukavuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zo guhangana n’uy’u mutwe uru rwanya wa FDLR.
Reuters ikomeza ivuga ko ngo u Rwanda ntirwigeze rusubiza uyu mushinga w’amasezerano wateguwe na Amerika guhera mu cyumweru gishize. Cyakora, minisitiri w’ubanye n’amahanga Olivier Nduhungurehe, yabwiye iki gitangazamakuru cya Reuters ko impuguke za Congo n’u Rwanda zizahurura muri iki cyumweru i Washington kugira ngo baganire kuri ayo masezerano.
Nyamara RDC ishinja u Rwanda gukurura ibirenge kuri uyu mushinga, ndetse ikavuga ko ari ngombwa ko ingabo zarwo zivanwa mu gihugu cyabo, bityo iby’aya masezerano bikabona gushyirwa mungiro.
Umushinga w’amasezerano wateguwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika urasaba kandi ko hashyirwaho gahunda ihuriweho y’umutekano bise “Joint Security Coordination Mechanism,” ishobora kuba irimo n’u Rwanda n’abakozi b’indorerezi z’abasirikare b’abanyamahanga, kugira bakemure ibibazo by’umutekano, harimo no gukomeza gukemura ikibazo cy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda.
Uyu mushinga kandi w’amasezerano avuga ko RDC isabwa kwemera ko M23 igira uruhare mu biganiro by’igihugu ku buryo ikorera muri iki gihugu.
Ubundi kandi RDC iri mu bindi biganiro bitaziguye na M23 ku masezerano ashobora guhagarika imirwano, ibi biganiro bimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar.
Ni mu gihe kandi Qatar yagejeje umushinga w’amasezerano ku ntumwa z’impande zombi zagombaga kubanza kuwugishaho inama abayobozi ba zo mbere yo gukomeza ibiganiro.
Hagataho, Reuters yagaragaje ko yahawe amakuru n’umwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa M23 ariko ngo ntiyashaka ko amazina ye aja hanze, ayigaragariza ko nta kintu kiragerwaho kiganisha ku kurangiza intambara, kandi ko aya masezerano yaba agamije gusa ko bo batakaza ibice bamaze kwigarurira, ibyo yashimangiye ko bitashoboka.