• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

minebwenews by minebwenews
June 11, 2025
in Regional Politics
0
Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirigushyira imbaraga ku Rwanda, aho zirusaba kuvana ingabo zarwo k’u butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mbere yuko hasinywa amasezerano y’amahoro, ibyo kandi na Congo isaba n’ubwo u Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump kuri Afrika, yatangarije ibinyamamakuru ko igihugu cye cyifuza ko amasezerano y’amahoro yarangira mu gihe cy’amezi abiri gusa.

Igisabwa kugira ngo aya masezerano ashyirweho umukono, nk’uko ngo Amerika na RDC bibyifuza ngo ni uko u Rwanda rwabanza kuvana abasirikare barwo mu Burasizuba bwa Congo.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, nyuma yuko abonye iyi nkuru yatambukijwe kuri Reuters, yavuze ko yizeye ko abo bari gushyira amakuru ku mishyikirano ikomeje kuja ku karubanda bazi ingaruka bishobora kugira.

Yagize ati: “Abo impande ziri mu biganiro bikomeje hagati ya RDC n’u Rwanda, barimo gusohora nabi ibyifuzo by’uruhande rumwe n’inyandiko z’imirimo ikomeje mu itangazamakuru, bumva ko bashobora kubangamira intsinzi y’ibiganiro bya Washington DC.”

Uyu mushinga urenze gutangaza amahame abaminisitiri b’ubanye n’amahanga b’ibihugu byombi basinye mu muhango wabereye i Washington mu kwezi kwa kane hamwe n’umunyabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio. Iyo ndiko ivuga ko impande zombi zizakemura ibibazo byose by’umutekano mu buryo bwubahiriza ubusugire bwabyo.

U Rwanda rushinjwa kugira ingabo zarwo k’u butaka bwa RDC ngo zibarirwa mu bihumbi 7 na 12, rubitera utwatsi, ahubwo rukavuga ko RDC ko ariyo icyumbikiye abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gusa, uru Rwanda rukavuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zo guhangana n’uy’u mutwe uru rwanya wa FDLR.

Reuters ikomeza ivuga ko ngo u Rwanda ntirwigeze rusubiza uyu mushinga w’amasezerano wateguwe na Amerika guhera mu cyumweru gishize. Cyakora, minisitiri w’ubanye n’amahanga Olivier Nduhungurehe, yabwiye iki gitangazamakuru cya Reuters ko impuguke za Congo n’u Rwanda zizahurura muri iki cyumweru i Washington kugira ngo baganire kuri ayo masezerano.

Nyamara RDC ishinja u Rwanda gukurura ibirenge kuri uyu mushinga, ndetse ikavuga ko ari ngombwa ko ingabo zarwo zivanwa mu gihugu cyabo, bityo iby’aya masezerano bikabona gushyirwa mungiro.

Umushinga w’amasezerano wateguwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika urasaba kandi ko hashyirwaho gahunda ihuriweho y’umutekano bise “Joint Security Coordination Mechanism,” ishobora kuba irimo n’u Rwanda n’abakozi b’indorerezi z’abasirikare b’abanyamahanga, kugira bakemure ibibazo by’umutekano, harimo no gukomeza gukemura ikibazo cy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda.

Uyu mushinga kandi w’amasezerano avuga ko RDC isabwa kwemera ko M23 igira uruhare mu biganiro by’igihugu ku buryo ikorera muri iki gihugu.

Ubundi kandi RDC iri mu bindi biganiro bitaziguye na M23 ku masezerano ashobora guhagarika imirwano, ibi biganiro bimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar.

Ni mu gihe kandi Qatar yagejeje umushinga w’amasezerano ku ntumwa z’impande zombi zagombaga kubanza kuwugishaho inama abayobozi ba zo mbere yo gukomeza ibiganiro.

Hagataho, Reuters yagaragaje ko yahawe amakuru n’umwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa M23 ariko ngo ntiyashaka ko amazina ye aja hanze, ayigaragariza ko nta kintu kiragerwaho kiganisha ku kurangiza intambara, kandi ko aya masezerano yaba agamije gusa ko bo batakaza ibice bamaze kwigarurira, ibyo yashimangiye ko bitashoboka.

Tags: Amasezerano y'amahoroAmerikaRdcRwanda

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Uwahoze ari Bourgmestre yagizwe visi guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uwahoze ari Bourgmestre yagizwe visi guverineri w'i ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?