Amerika Yashimangiye Gukaza Ibihano ku Bacuruza Amabuye y’Agaciro mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko muri RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gushimangira ko zishyigikiye gukaza ingamba zo guhana abantu n’ibigo bigira uruhare mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ivuga ko ubwo bucuruzi bukomeje kuba imwe mu nkingi zitiza umurindi amakimbirane n’umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y’aho Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ifatiye icyemezo cyo kongera undi mwaka gahunda y’ibihano byafatiwe RDC, bikazageza tariki ya 01/07/2027. Icyo cyemezo cyemejwe n’abagize Inama bose uko ari 15, banongerera manda Itsinda ry’Impuguke rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.
Washington ivuga ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, aho ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ingorabahizi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 01/07/2026, Jennifer Locetta, Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe ibibazo bya politiki byihariye, yavuze ko kongera manda y’Itsinda ry’Impuguke no gukomeza ibihano, birimo kubuza ingendo no gufatira imitungo abafatiwe ibihano, bizafasha kurushaho gushyira igitutu ku bantu n’imitwe ikomeje guhungabanya umutekano.
Yavuze kandi ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bukomeje gutera inkunga amakimbirane. Nk’uko yabigaragaje, raporo z’Itsinda ry’Impuguke zikomeje gutahura imiyoboro y’ubwo bucuruzi no kumenya ababugiramo uruhare, bityo hakaba hakenewe ko bakurikiranwa kandi bakaryozwa ibikorwa byabo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanongeye gushimangira ko zishyigikiye urugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana. Muri urwo rwego, Washington yavuze ko ikomeje gukurikirana abakekwaho uruhare mu iyicwa ry’impuguke za Loni Michael Sharp na Zaida Catalán, bishwe muri Kasai mu mwaka wa 2017, ishimangira ko abantu bose bakekwaho gutegura, kuyobora cyangwa gutera inkunga ibyo byaha bagomba kubiryozwa.
Amerika yanashimye icyemezo cy’Inama y’Umutekano cyo kongera mu ngamba z’ibihano abantu cyangwa ibigo bishobora kubangamira inshingano z’Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO), ivuga ko bishobora gufasha kongera uburyozwacyaha no kurinda abaturage.
Washington yongeye gusaba ko gahunda y’ibihano ikomeza kuba ikomeye kandi yizewe, igashingira ku bimenyetso bifatika biri ku butaka, ikarushaho kurinda abasivili ndetse ikanaryozwa abateza umutekano muke n’urugomo.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe, n’ubwo Amasezerano ya Washington n’ibiganiro byakurikiyeho bigamije gusuzuma uko ashyirwa mu bikorwa bikomeje, ikibazo cy’umutekano n’icy’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC bikiri ingorabahizi.
Ku ruhande rw’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), rikomeje kugaragaza ko impamvu nyamukuru ituma inzira y’amahoro idindira ari uko Guverinoma ya Kinshasa itarashyira mu bikorwa ibyo yemeye mu masezerano no mu biganiro by’amahoro. Iryo huriro rivuga ko kutubahiriza izo nshingano bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho.
No mu biganiro bya Doha biyobowe na Leta ya Qatar, ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC na AFC/M23 ntibiragera ku bwumvikane busesuye ku ngingo z’ingenzi. Ndetse n’inama yabereye i Montreux mu Busuwisi, yari yitezweho kongerera imbaraga iyo nzira, ntiyageze ku musaruro wari witezwe, aho impande zitandukanye zakomeje kuvuga ko hari ingingo zitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Mu gihe ibikorwa bya dipolomasi bikomeje ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’urw’amahanga, amajwi atandukanye akomeje gusaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerano y’amahoro. Gusa, kugeza ubu, intambwe zimaze guterwa mu rwego rwa dipolomasi ntiziragaragaza impinduka zifatika ku mutekano n’imibereho y’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC.
Abasesenguzi bemeza ko kubahiriza amasezerano n’ubushake bwa politiki bw’impande zose ari byo bizagena niba inzira y’amahoro izatanga umusaruro urambye cyangwa niba amakimbirane azakomeza, n’ubwo amahanga akomeje gushyigikira ibiganiro no gushishikariza impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje.






