U Rwanda Rwasabye u Burundi Guhagarika Uruhare Rwabwo mu Ntambara Zo muri RDC
U Rwanda rwasabye u Burundi guhagarika uruhare rwarwo rutaziguye mu bibazo n’amakimbirane bikomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rugaragaza ko hakenewe ubufatanye bwubaka mu gushaka umuti urambye w’umutekano mu karere.
Ibi byatangajwe mu biganiro byahuje impande zitandukanye, byitabiriwe n’intumwa yihariye ishinzwe gukurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwifashe mu Burundi. Ibi biganiro byibanze ku isesengura ry’ukuntu uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, ndetse n’uruhare rw’ibihugu byo mu karere mu kugarura ituze muri RDC.
Mu ijambo ry’u Rwanda, rwagaragaje ko ari ngombwa ko u Burundi bwirinda kugira uruhare urwo ari rwo rwose rushobora gukomeza gukongeza amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo bukibanda ku bufatanye bugamije amahoro n’umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda kandi rwagarutse ku kamaro ko u Burundi bwakomeza kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu imbere mu gihugu, rugaragaza ko iterambere rirambye ridashoboka hatabayeho kubahiriza uburenganzira n’icyubahiro cy’abaturage bose.
By’umwihariko, u Rwanda rwasabye u Burundi gufata ingamba zifatika kandi zizewe zigamije:
- Gukora impinduka zifatika mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu;
- Gukorana neza n’Isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu (UPR);
- Gukorana n’inzego z’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu;
- Gushimangira ubufatanye n’inzego z’akarere zibishinzwe;
- No kongera imikoranire n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).
Nanone, u Rwanda rwagaragaje ko ari ingenzi ko u Burundi bwagira uruhare mu kubaka icyizere mu baturage babwo, binyuze mu kwagura ubwisanzure n’uruhare rwa rubanda mu bikorwa bya politiki n’imiyoborere.
U Rwanda rwasabye kandi ko inzego z’ubutegetsi mu Burundi zikomeza gushimangira inshingano zo kurengera uburenganzira n’icyubahiro cy’abaturage bose, mu rwego rwo kubaka igihugu gitekanye kandi gishingiye ku mategeko.
Ibi bibazo bikomeje kugaragara mu karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje gusaba ubufatanye bw’ibihugu byose birebwa n’umutekano wa RDC, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye bishingiye ku biganiro n’icyizere hagati y’impande zose.






