Raporo ya Loni Ishinja Gen. (Rtd) James Kabarebe Guhuza Ibikorwa bya AFC/M23 i Uvira
Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) rishinzwe gukurikirana ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ishinja Gen. (Rtd) James Kabarebe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, kugira uruhare mu guhuza ibikorwa bya gisirikare byafashije ihuriro AFC/M23 kwigarurira umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyo raporo ivuga ko ibitero byatumye Uvira ifatwa byateguwe mbere y’igihe, kandi ko byari biri muri gahunda yagutse ya AFC/M23 yo kwagura ibice igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.
Nk’uko impuguke za Loni zibitangaza, ibikorwa by’imirwano ku rugamba byayobowe n’abayobozi ba gisirikare ba AFC/M23, barimo Gen. Sultani Makenga na Gen. Bernard Byamungu. Gusa, iyo raporo ishimangira ko Gen. (Rtd) James Kabarebe yaba yaragize uruhare rukomeye mu guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda ku rwego rwagutse.
Raporo ivuga ko ishingiye ku makuru yakusanyijwe mu bantu batandukanye, barimo abo ivuga ko bafitanye isano na AFC/M23 ndetse n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), bavuga ko umugambi wo gufata Uvira wari warateguwe mbere y’uko ibikorwa bya gisirikare bitangira.
Loni ivuga ko ifatwa rya Uvira ritari igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo ko ryari kimwe mu bikorwa byari bigamije gukomeza kwagura ububasha bwa AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo no gushimangira ibice yari isanzwe igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.
Umujyi wa Uvira wafashwe na AFC/M23 tariki ya 10 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yari yaratangiye gukaza umurego guhera mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo k’uwo mwaka. Uwo mujyi ufatwa nk’uw’ingenzi kubera ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’uruhare ugira mu bikorwa by’ubwikorezi hagati ya RDC n’ibihugu bituranyi.
Ibi birego bya Loni byiyongereye ku bindi bimaze igihe bishinja u Rwanda gutera inkunga AFC/M23. Nyamara, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kubihakana yivuye inyuma, ivuga ko ibyo ishinjwa bidafite ishingiro kandi ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kidashobora gukemurwa n’ibihano cyangwa gushinja ibindi bihugu.
Mbere y’iyi raporo kandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarafatiye ibihano Gen. (Rtd) James Kabarebe, zimushinja kugira uruhare mu bikorwa Washington ivuga ko byafashije AFC/M23 kwagura ibice igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.
Icyo gihe, Amerika yavuze ko Kabarebe ari umwe mu bantu b’ingenzi bakekwaho guhuza ibikorwa by’inkunga ivuga ko u Rwanda rwahaga AFC/M23.
Mu gusubiza ibyo bihano, Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko ibyo bihano bidafite ishingiro kandi bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryayo, u Rwanda rwagize ruti: “Ibihano bya OFAC nta shingiro bifite kandi nta cyo bizageraho. Iyo ibihano byashoboraga gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amahoro arambye aba yarabonetse muri aka karere kera.”
Kigali ikomeje gushimangira ko umuti urambye w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC ugomba gushingira ku biganiro bya politiki, gukemura impamvu z’umuzi w’amakimbirane no kubahiriza imyanzuro y’ibiganiro by’amahoro biri gukorwa ku rwego rw’akarere n’urw’amahanga, aho gukomeza kwifashisha ibihano cyangwa gushinjanya hagati y’impande zirebwa n’iki kibazo.
Nubwo raporo ya Loni ikubiyemo ibi birego, kugeza ubu u Rwanda rukomeje kubyamaganira kure, ruvuga ko ari ibivugwa bidafite ibimenyetso bifatika, ndetse rugasaba ko hakomeza gushakishwa umuti urambye ushingiye ku biganiro no gukemura impamvu z’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.







