Apostle Alice na Col. Cobra Bakomeje Urugendo rw’Ivugabutumwa muri Minembwe, Bageze mu Nsengero Zirenga 10: Menya Byinshi kuri Iyi Ziara n’Ubutumwa bw’Imana Buyikubiyemo
Minembwe Capital News
Apostle Alice, wavuye i Kigali mu Rwanda, yakomeje ubutumwa bw’ivugabutumwa mu gace ka Minembwe, aho ari kumwe n’itsinda ry’abasirikare bayobowe na Colonel J. Paul, uzwi cyane ku izina rya Col. Cobra.
Aba bakoze urugendo rw’ivugabutumwa, cyangwa ziara, rugamije cyane cyane kugera ku Banyamulenge, by’umwihariko abasirikare ba MRDP-Twirwaneho, bakabagezaho ubutumwa bwo kwihana, gusenga no kwizera amasezerano y’Imana.
Colonel J. Paul, uzwi ku izina rya Col. Cobra, ni umwe mu basirikare bari kumwe na Apostle Alice muri uru rugendo. Abamuzi bamuvugaho nk’umusirikare uzwiho ubutwari, ndetse no gukunda Abanyamulenge no kubarwanirira.
Uretse inshingano za gisirikare, Col. Cobra azwi kandi nk’umuntu ukunda gusenga, gutanga ubutumwa no kuririmba. Ni muri urwo rwego ibikorwa bye muri iyi ziara byahujwe n’ubutumwa bw’ivugabutumwa bugamije gukangurira abasirikare n’abaturage gukomeza kwegera Imana.
Ziara imaze kugera mu nsengero zirenga icumi
Nk’uko babwiye Minembwe Capital News, uru rugendo rumaze hafi amezi abiri, kandi kugeza ubu bamaze kugera mu nsengero zirenga icumi zo mu bice bitandukanye bya Minembwe.
Mu hantu bamaze kugera harimo Kiziba, Kumonyi, Gakenke n’ahandi. Ku wa Kabiri, Apostle Alice n’iritsinda bari i Gakangala, ari na ho baraye, mbere yo gukomeza urugendo rwabo kuri uyu munsi berekeza mu kandi gace.
Abagize iri tsinda bavuga ko intego yabo ari ugukomeza kugera ku matorero yose agize Minembwe, kugira ngo ubutumwa bwabo bugere ku bantu benshi bashoboka.
“Kwihana no gusengera amasezerano y’Imana”
Abagize iri tsinda babwiye Minembwe Capital News ko ubutumwa bwabo bwibanda ku guhamagarira Abanyamulenge kwihana no gusubira ku Mana, mu rwego rwo gusengera no gushingira ku byo bemera ko ari amasezerano Imana yasezeranyije Abanyamulenge.
Bavuga ko ayo masezerano bayahuza n’icyizere cy’uko Abanyamulenge bazongera kugira amahoro n’ituze, bakagira ubuyobozi ku rwego rw’igihugu, bakongera kugira ubuzima burangwa n’ibyishimo ndetse n’ubushobozi bwo gutunga no korora amatungo yabo, cyane cyane inka, nyuma y’uko benshi muri bo bazitakaje mu bihe by’imvururu n’intambara.
Bashingira kandi ku mateka bavuga ko kuva mu mwaka wa 1964, Abanyamulenge bagiye bahura n’ibitero n’ibibazo by’umutekano byagiye bibagiraho ingaruka zikomeye. Ni muri urwo rwego bavuga ko ubutumwa bwabo bugamije kubibutsa gukomeza kwizera Imana no kuyegera mu bihe bikomeye.
Ubutumwa bugenewe by’umwihariko abasirikare ba MRDP-Twirwaneho
Nubwo uru rugendo rugera ku Banyamulenge muri rusange, abagize iri tsinda bavuga ko bafite ubutumwa bwihariye ku bana b’Abanyamulenge bari mu gisirikare cya MRDP-Twirwaneho.
Babasaba kwihana, gusenga no gukomeza kugira imyitwarire ishingiye ku kwizera, bakizera ko Imana ishobora guhindura ibihe igihugu n’abaturage barimo.
Iri tsinda rivuga ko iki atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ko ari urugendo rumaze igihe kandi rugomba gukomeza kugeza ku matorero yose yo muri Minembwe.
Ziara iracyakomeje
Nyuma y’amezi hafi abiri bamaze muri uru rugendo, abagize iri tsinda bavuga ko bageze hafi ku musozo w’intego bari barihaye, ariko ko bagifite ibice byinshi byo gusura.
Apostle Alice n’itsinda riyobowe na Col. Cobra barateganya gukomeza uru rugendo, bagamije kugera ku matorero menshi no gukomeza kugeza ku Banyamulenge ubutumwa bwo kwihana, gusenga no kwizera ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ituze.
Minembwe Capital News






