Havuzwe imfu zidasanzwe zashikiye ingabo zi bumbiye mw’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, aho bapfuye ku bwinshi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30/01/2024, mu bice byo muri teritware ya Masisi.
Bya vuzwe ko ibi byabaye mugihe indege y’intambara y’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko yarashe mu birindiro by’ingabo za Wazalendo, FDLR n’ingabo za FARDC mu gace ka Kiluku, ha herereye hagati ya Muremure na Bwemeremana, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru Minembwe Capital News imaze kwakira n’uko umubare wabaguye mur’icyo gitero cya gabwe n’indege z’intambara za RDC utarabasha kumenyekana ariko umubare w’ibanze urimo kuvugwa n’uko hapfuye abasaga 47 bo muri urwo ruhande rw’ingabo za RDC.
Ibi bibaye mugihe imirwano yongeye kubura aho ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zari zongeye kugaba ibitero mubice bya Karuba, Mushaki na Mweso, no mu bindi bice biherereye mu nkengero za Sake.
K’urundi ruhande bya vuzwe ko M23 yasubije inyuma ibitero by’ihuriro ry’ingabo za RDC bari bagabye mu birindiro byabo, aho ndetse amakuru amwe avuga ko M23 yahise isatira cyane u Mujyi wa Sake.
Kuri ubu M23 irabarizwa mu birometre bitatu n’u Mujyi wa Sake, mugihe k’u munsi w’ejo hashize bari mu birometre 7.
Bruce Bahanda