Bidasanzwe: Nyuma yo Gushotora MRDP-Twirwaneho, Ingabo z’u Burundi Zakubiswe Umusubirizo, Abatari Bake Baburirwa Irengero
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko abasirikare icyenda baburiwe irengero nyuma y’imirwano yabereye mu gace ka Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo mirwano yabaye mu cyumweru gishize, aho ingabo za MRDP-Twirwaneho zahanganye n’ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, mu bice birimo Kuwihene n’ahandi hatandukanye. Amakuru yatanzwe agaragaza ko ingabo za MRDP-Twirwaneho zagize ibyo zigeraho muri iyo mirwano.
Amakuru aturuka kuri bamwe mu basirikare b’u Burundi agaragaza ko iyo mirwano yahitanye abasirikare benshi, mu gihe abandi icyenda bakomeje kuburirwa irengero. Gusa, kugeza ubu, ntiharamenyekana niba abo basirikare barishwe cyangwa barafashwe mpiri mu gihe cy’imirwano.
Uko imirwano yo kuri Kuwihene yagenze
Ku itariki ya 27/09/2026, amakuru yatanzwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi agaragaza ko abasirikare b’u Burundi bo mu mutwe wa UOS bahanganiye na MRDP-Twirwaneho ku musozi wa Kuwihene. Iyo mirwano yarangiye ingabo z’u Burundi zitsinzwe bikomeye, zamburwa ibikoresho byinshi bya FARDC, mu gihe bamwe mu basirikare bahasize ubuzima, abandi bakaburirwa irengero.
Bukeye bwaho, impande zombi zongeye guhangana muri icyo gice. Amakuru yatanzwe n’abasirikare agaragaza ko kuva imirwano yongeye kubura, ingabo z’u Burundi zagize igihombo gikomeye.
Amakuru ava mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Burundi avuga ko abasirikare barenga 20 bari babanje kuburirwa irengero bongeye kuboneka nyuma y’iminsi ibiri. Icyakora, abasirikare icyenda bo baracyabura kugeza ubu, nk’uko byatangajwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi.
Hari kandi amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zitashoboye kuvana ku rugamba imibiri ya bamwe mu basirikare biciwe muri ako gace, bitewe n’imiterere y’imirwano n’akaga kari muri ako gace.
Minembwe Capital News (MCN)






