Bombori Bombori: Umugore wa Perezida Ndayishimiye Avugwa mu Cyemezo Cyahungabanyije Dipolomasi y’u Burundi
Mu gihe ububanyi n’amahanga bw’u Burundi bukomeje gukurikiranwa n’abasesenguzi batandukanye, amakuru aturuka i Bujumbura aravuga ko Madamu Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari we wagize uruhare rukomeye mu cyemezo cyatumye Ambasaderi Spès Caritas Njebarikanuye akurwa ku nshingano ze zo guhagararira u Burundi mu Bufaransa.
Amakuru atandukanye avuga ko Amb. Spès Caritas Njebarikanuye yahamagajwe i Bujumbura tariki ya 03/06/2026, nyuma y’igihe kitageze no ku mezi atatu atangiye inshingano ze muri Ambasade y’u Burundi i Paris mu Bufaransa. Iryo hamagazwa ryatunguranye ryakuruye impaka n’ibitekerezo byinshi mu nzego za dipolomasi no mu banyapolitiki, bitewe n’uko ryabaye mu gihe yari ataramara igihe kinini muri izo nshingano.
By’umwihariko, ihamagazwa rye ryabaye nyuma y’amasaha make agiriye uruzinduko rw’akazi ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Uwo muhuro wahise utera benshi kwibaza niba ari wo wabaye intandaro y’icyemezo cyo kumuhamagaza.
Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yahakanye ayo makuru, avuga ko uwo muhuro nta sano ufitanye n’icyemezo cyafashwe. Yasobanuye ko guhamagaza ambasaderi ari uburenganzira busanzwe bw’umukoresha kandi ko bishobora gukorwa igihe bibaye ngombwa.
Nubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatanze ibisobanuro nk’ibyo, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zisobanukiwe imikorere y’ubutegetsi bw’u Burundi avuga ko icyemezo cyo guhamagaza Amb. Njebarikanuye kitafatiwe muri iyo minisiteri, ahubwo cyaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Ayo makuru akomeza avuga ko Madamu Angeline Ndayubaha yasabye ko Amb. Njebarikanuye akurwa kuri uwo mwanya nyuma y’ibivugwa ko atamwishimiye. Bivugwa kandi ko Aloys Sindayihebura, usanzwe akorera mu biro by’Umukuru w’Igihugu, ari we washyize mu bikorwa ayo mabwiriza.
Hagati aho, amakuru ava muri Ambasade y’u Burundi i Paris agaragaza ko muri iyo ambasade hashobora kuba harabaye amakimbirane amaze igihe hagati y’abakozi n’abayobozi batandukanye. Muri ayo makuru, Aline Nduwamariya, usanzwe ari Umujyanama wa Kabiri muri iyo ambasade, avugwa mu birego by’uko yaba yaragiye agaragara mu kutumvikana n’abayobozi banyuranye boherejwe gukorera muri iyo ambasade mu bihe bitandukanye.
Abasesenguzi mu bya dipolomasi bavuga ko aya makuru ashobora kongera impaka ku ruhare rw’abantu badafite inshingano zemewe n’amategeko mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye bya Leta, cyane cyane mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.
Icyakora, ni ngombwa kuzirikana ko ibi bivugwa bishingiye ku makuru aturuka mu nzego zitandukanye, mu gihe ubuyobozi bw’u Burundi butaratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye cyangwa ibimenyetso bishimangira ayo makuru.





