Igifaru cy’Ingabo z’u Burundi gikomeye: MRDP-Twirwaneho yagihinduye umuyonga
Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge uvugwaho gusenya igifaru cy’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyi mirwano irakomeje gukaza umurego by’umwihariko mu bice bigize Teritwari ya Fizi.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko icyo gifaru cyasenyewe mu gace ko Kwa Mulima, hafi ya Point Zéro, muri teritware ya Fizi.
Nk’uko ayo makuru abivuga, icyo gifaru cyari mu rugendo rwo kugeza ubufasha bwa gisirikare ku ngabo zari ku rugamba muri ibyo bice, mbere y’uko kigabwaho igitero kikangizwa. Amakuru yizewe Minembwe Capital News yabashije kubona avuga ko icyo gifaru cyari icy’Ingabo z’u Burundi (FDNB), zifatanya n’Ingabo za RDC mu bikorwa bya gisirikare biri kubera muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe cy’imyaka hafi itanu ishize, Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo guhangana n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) na MRDP-Twirwaneho. Iri huriro ry’ingabo za RDC ririmo kandi imitwe ya Wazalendo, abarwanyi ba FDLR ndetse n’abacanshuro baturutse mu bihugu bitandukanye, nk’uko byagiye bitangazwa n’impande zitandukanye.
Imirwano yongeye gufata indi ntera kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kwa gatandatu 2026, nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ritangije ibikorwa bya gisirikare bigamije kongera kugaruza ibice bivugwaho kugenzurwa na Twirwaneho na AFC/M23, cyane cyane mu gace ka Minembwe no mu nkengero zako.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 babashije gusubiza inyuma ingabo za Leta mu bice birimo Ruhinamavi, Bidegu, Lundu, Kalingi na Gakenke, nyuma y’imirwano yamaze iminsi myinshi. Ni imirwano bivugwa ko yahinduye isura y’ibirindiro mu bice bimwe na bimwe byari byarafashwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta.
Nanone kandi, andi makuru akomeza avuga ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ingabo za RDC n’iz’u Burundi zasubijwe inyuma mu duce twa Mikenke, Bilalomboli na Rwitsankuku, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukomera hafi yo Kwa Mulima, nyuma y’uko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bivugwa ko bavuye kuri Point Zéro, agace gafatwa nk’ingenzi mu igenzura ry’imihanda n’ibirindiro byo muri ako karere.
MRDP-Twirwaneho bivugwa ko ishobora igihe icyo ari cyo cyose kwinjira muri Point Zéro, kuko abasirikare bayo bari hafi y’ako gace, nk’uko amakuru yizewe Minembwe Capital News yabitangaje.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’imirwano muri Fizi no mu misozi ya Minembwe bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abaturage ndetse no ku bikorwa by’ubutabazi, cyane cyane mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo bya dipolomasi bigamije amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.






