Intsinzi Ikomeye mu Minembwe: MRDP-Twirwaneho Itangaje ko Yafashe Point Zero, Abaturage b’Abanyamulenge Bagaragaza Ibyishimo
Mu mirwano ikomeje kubera mu misozi ya Minembwe no mu bice bihana imbibi na Teritwari ya Fizi, umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko wafashe agace ka Point Zero, gafatwa nk’imwe mu birindiro bikomeye by’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR.
Nk’uko amakuru Minembwe Capital News yakusanyije abigaragaza, kuva ku munsi w’ejo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagiye basubira inyuma buhoro buhoro, mbere y’uko MRDP-Twirwaneho itangaza ko yamaze kugenzura burundu agace ka Point Zero.
Aya makuru yanemejwe n’umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho mu butumwa yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04/07/2026, aho yagize ati:
«”Twabohoje Point Zero na Muruta bidasubirwaho.”»
Uretse Point Zero, uyu mutwe watangaje kandi ko wafashe utundi duce turimo Bicumbi na Mutunda, nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi mu bice bihakikije, bikavugwa ko byatumye FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bava muri ibyo birindiro.
Amakuru Minembwe Capital News yabashije kumenya avuga ko nyuma y’iyo mirwano, bamwe mu basirikare ba FARDC n’abo bari bafatanyije basubiye inyuma berekeza mu gace ka Bibogobogo, mu gihe abandi bahungiye kwa Mulima no mu Rusuku, berekeza mu cyerekezo cya Fizi Centre.
Ibi bibaye mu gihe MRDP-Twirwaneho ikomeje kwagura ibirindiro byayo mu misozi ya Minembwe. Hagati muri iki cyumweru , uyu mutwe watangaje ko wafashe uduce twa Mikenke, Bilalombili, Ngezi, Murusirita na Rwitsankuku, ndetse n’ibindi bice bitandukanye wabyirukanyemo ingabo z’u Burundi, FARDC, Wazalendo na FDLR.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu banyamuryango n’abashyigikiye MRDP-Twirwaneho bakomeje gutangaza ubutumwa bwo kwishimira iyo ntsinzi, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu rugamba bavuga ko baharanira kurengera abaturage b’Abanyamulenge.





