• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, December 3, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Boulos yavuze akamaro ka masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.

minebwenews by minebwenews
July 3, 2025
in Regional Politics
0
Boulos yavuze akamaro ka masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Boulos yavuze akamaro ka masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.

You might also like

Perezida w’u Burundi agiye gufatanya na Kigali na Kinshasa mu rugendo rw’amahoro i Washington

Gen (Rtd) James Kabarebe Yahawe Inshingano Nshya mu Biro bya Perezida wa Repubulika

Corneille Nangaa: Birashoboka ko nzaba Perezida wa RDC, niba igihugu kibikeneye

Massad Boulos wagize uruhare runini ku masezerano y’amateka u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo biheruka kugirana ayo byasinyiye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko aya masezerano ari ingirakamaro.

Tariki ya 27/06/2025, ni bwo muri Amerika, ba minisitiri b’ubanye n’amahanga ba RDC n’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi, imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio.

Aya masezerano agamije gushyiraho akadomo kanyuma intambara imaze hafi imyaka 30 ihagarara ikongera ikubura mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC gikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Boulos abajijwe niba aya masezerano asobanuye ko M23 igomba gushyira intwaro hasi, yasubije ati: “Yego, cyane rwose, ahanini bireba M23 ariko binareba n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri ibyo bice. Urumva ko afite akamaro kanini cyane.”

Yavuze kandi ko nubwo M23 ari umutwe wa Banye-Congo, ariko nta gushidikanya ko ufite ibihugu byo hanze ya Congo biwufasha.

Abajijwe niba kuba u Rwanda rwarinjiye muri aya masezerano bisonura ko rwemera ko rufasha M23, avuga ko ataribyo.

Ati: “Kuba u Rwanda ruri muri aya masezerano y’amahoro, uruhare rwarwo rurengera inyungu z’ubusugire bw’igihugu cyabo kubera umutwe wa FDLR urwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.”

U Rwanda ubwarwo ruvuga ko kuba rwaranjiye muri aya masezerano ari ukubera inkenke ku mutekano warwo ziterwa n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC urwanya ubutegetsi bwarwo. Ubundi kandi n’aya masezerano ateganya ko uriya mutwe wa FDLR ugomba kurandurwa.

Nyamara RDC yo ishinja u Rwanda yivuye inyuma kuba ari rwo rutera inkunga uyu mutwe wa M23 ibyo uyu mutwe utera utwatsi ndetse narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja iki gihugu cya RDC gukorana byahafi n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Corneille Nangaa we, ukuriye ihuriro rya AFC/M23 yatangaje ko aya masezerano areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane muri RDC, avuga ko ari yo mpamvu bo bashyigikira inzira ya Doha y’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 kugira ngo bacyemure impamvu muzi z’ikibazo cya RDC.

Ku rundi ruhande aya masezerano y’amahoro yashimwe na benshi ku Isi, ndetse afatwa nk’amateka yanditswe mashya kuri RDC n’u Rwanda. Ariko kandi hari n’abandi bayanenze barimo Joseph Kabila wategetse iki gihugu cya RDC imyaka 18.

Aho yagize ati: “Aya ni amasezerano y’ubucuruzi, nini ikinamico.” Uyu Kabila kuri ubu ari gukora ibikorwa bitandukanye mu bice bigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23.

Boulos uri mubayashimye yagize ati: “Aya ni amasezerano y’amahoro, si amasezerano y’ubucuruzi. Hazabaho andi masezerano amwe na mwe y’ubucuruzi.”

Yanabijijwe icyo Abanye-Congo bazungukira muri aya masezerano y’amahoro, ni mu gihe bivugwa ko amabuye y’agaciro acukurwa muri iki gihugu cyabo azajya atunganyirizwa i Rwanda.

Na we agira ati: “Muri aya masezerano rusange y’amahoro, harimo ingingo y’ubukungu yo ku rwego rw’akarere. Icyo impande zombi zemeranyijeho, ndetse twafashije ko bigerwaho, ni ugushyiraho gahunda y’ubuhahirane mu bukungu mu karere, kandi ni ingenzi cyane.”

Bitaganijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we Felix Tshisekedi na bo bazahurira i Washington DC bakarangiza isinywa ry’aya masezerano ari aya mabuye y’agaciro n’aya y’amahoro.

Tags: AkamaroAmasezeranoBoulos
Share28Tweet17Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida w’u Burundi agiye gufatanya na Kigali na Kinshasa mu rugendo rw’amahoro i Washington

by Bahanda Bruce
December 2, 2025
0
Perezida w’u Burundi agiye gufatanya na Kigali na Kinshasa mu rugendo rw’amahoro i Washington

Perezida w’u Burundi agiye gufatanya na Kigali na Kinshasa mu rugendo rw’amahoro i Washington Perezida w’u Burundi yatangaje ko agiye kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...

Read moreDetails

Gen (Rtd) James Kabarebe Yahawe Inshingano Nshya mu Biro bya Perezida wa Repubulika

by Bahanda Bruce
December 2, 2025
0
Gen (Rtd) James Kabarebe Yahawe Inshingano Nshya mu Biro bya Perezida wa Repubulika

Gen (Rtd) James Kabarebe Yahawe Inshingano Nshya mu Biro bya Perezida wa Repubulika Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho abayobozi bashya mu myanya itandukanye, zirimo izasize...

Read moreDetails

Corneille Nangaa: Birashoboka ko nzaba Perezida wa RDC, niba igihugu kibikeneye

by Bahanda Bruce
December 2, 2025
0
Corneille Nangaa: Birashoboka ko nzaba Perezida wa RDC, niba igihugu kibikeneye

Corneille Nangaa: Birashoboka ko nzaba Perezida wa RDC, niba igihugu kibikeneye Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko adateze gutinya inshingano zo kuba Perezida wa Repubulika ya Demokarasi...

Read moreDetails

Ndayishimiye Yongeye Kwibasira Perezida Kagame, Amushinja Gukoresha Impunzi z’Abarundi mu Nyungu za M23

by Bahanda Bruce
December 1, 2025
0
Ndayishimiye Yongeye Kwibasira Perezida Kagame, Amushinja Gukoresha Impunzi z’Abarundi mu Nyungu za M23

Ndayishimiye Yongeye Kwibasira Perezida Kagame, Amushinja Gukoresha Impunzi z’Abarundi mu Nyungu za M23 Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kunenga bikomeye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, amushinja...

Read moreDetails

Mbayahaga Yikomye Umutwe urwana muri Kivu y’Amajyepfo, Avuga ko Ingabo z’u Burundi Zawutsinze

by Bahanda Bruce
December 1, 2025
0
Mbayahaga Yikomye Umutwe urwana muri Kivu y’Amajyepfo, Avuga ko Ingabo z’u Burundi Zawutsinze

Mbayahaga Yikomye Umutwe urwana muri Kivu y’Amajyepfo, Avuga ko Ingabo z’u Burundi Zawutsinze Umuvugabutumwa, umunyarwenya akaba n’umunyapolitiki w’inshuti magara ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Mbayahaga Isidore, yongeye...

Read moreDetails
Next Post
Bimwe mu bituma perezida Kagame yitwa Umunyabwenge uhambaye.

U Rwanda rwanenze raporo iheruka gushyirwa hanze n'impungenge za Loni.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?