BREAKING: Gukozanyaho Gukomeye Nyuma y’Igitero Cyavugwaga ko Cyari Kigamije Ibice bya Ndondo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru akomeje guturuka mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko habaye gukozanyaho hagati y’impande ebyiri zihanganye mu ntambara ikomeje kubera muri ako gace. Ku ruhande rumwe hari Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, mu gihe ku rundi ruhande hari umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Nk’uko amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye abivuga, uko gukozanyaho kwabereye mu gace ka Kabara, ahantu hafatwa nk’ingenzi kuko gaherereye hagati y’ibice bya Ndondo, muri Groupement ya Bijombo, Teritwari ya Uvira, Kamombo, muri Teritwari ya Fizi ndetse na Gipupu iherereye muri Secteur y’Itombwe teritware ya Mwenga.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yabaye ku wa Kabiri, nyuma y’uko umutwe w’ingabo uhuriweho n’impande zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa wari ugamije kugaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge bo ku Ndondo. Ayo makuru kandi avuga ko FARDC n’abambari bayo bagabye icyo gitero baturutse mu mashyamba ya Mwenga werekeza mu gace ka Gipupu, gaherutse kwigarurirwa na MRDP-Twirwaneho, umutwe urwanirira Abanyamulenge.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, MRDP-Twirwaneho yamenye hakiri kare imigambi y’izo ngabo, maze ifata imyanya yo kwirwanaho kugira ngo iburizemo icyo gikorwa.
Umwe mu batangabuhamya wavuganye na MCN yagize ati:
“FARDC n’abambari bayo barwaniye na MRDP-Twirwaneho ku Kabara. Imirwano yabaye igihe gito, ariko MRDP-Twirwaneho yabasubije inyuma bikomeye.”
Nubwo impande zombi zitaratanga ibisobanuro byemewe ku byabaye, amakuru akomeje kugaragaza ko icyo gikorwa cyabaye mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice by’ingenzi byo mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka hafi ya MRDP-Twirwaneho avuga ko uyu mutwe ugikomeje kugenzura ibice bya Ndondo na Minembwe, ibintu bavuga ko byatumye abaturage b’Abanyamulenge batuye muri ibyo bice bongera kugira umutekano n’ituze.
Abashyigikiye uyu mutwe bavuga ko kuba ibyo bice biri munsi y’ubugenzuzi bwawo byatumye abaturage bongera gutembera no gukora ibikorwa byabo bya buri munsi, nyuma y’igihe kirekire cyaranzwe n’umutekano muke.
Gusa, ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo kiracyari kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje guhanganisha impande zitandukanye, aho abaturage bakomeje gusaba ko haboneka igisubizo kirambye cyarangiza imirwano ndetse n’ibibazo by’ubutabazi bikomeje kwibasira abaturage.






