Impaka ku Biganiro bya Politiki muri RDC Zirakomeje: Olivier Rugeyo Asaba Impinduka Mbere yo Kwicara ku Meza y’Ibiganiro
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu butumwa yanyujije kuri Minembwe Capital News, Olivier Rumenge Rugeyo, wahoze ari umukandida ku mwanya w’Umudepite w’Igihugu mu karere ka Fizi, yagaragaje uko abona ikibazo cya politiki n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko ibiganiro bya politiki bidashobora gutangira mu gihe hakiri imfungwa za politiki kandi amasezerano y’agahenge atubahirizwa.
Rumenge yavuze ko, nk’uko abyumva, nta biganiro nyabyo bishobora kuba mu gihugu hatabanje kubohorwa imfungwa za politiki no kubahirizwa amasezerano y’agahenge (cessez-le-feu). Yemeza ko ibyo ari byo shingiro ryatuma habaho ibiganiro bifite icyizere kandi bishobora kuvamo ibisubizo birambye.
Yakomeje avuga ko Perezida Félix Tshisekedi, nk’uko abibona, atigeze agaragaza ubushake busesuye bwo kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibintu asanga byakomye mu nkokora inzira y’ubwiyunge n’ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo igihugu gifite.
Rumenge Rugeyo yongeyeho ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batagarukira gusa ku ihuriro rya C64, ahubwo ko hari n’andi mashyaka ya politiki, imitwe n’abandi banyapolitiki bafite ibitekerezo bitandukanye bagomba guhabwa umwanya mu biganiro byose bigamije gushakira igihugu amahoro n’ubwiyunge.
Uyu munyapolitiki asanga ibiganiro nyabyo bikwiye guhuza impande zose zifite uruhare mu bibazo igihugu kirimo, kandi bikubahiriza amahame y’ubwisanzure, ubutabera n’ubwubahane, kugira ngo ibisubizo bizabivamo bibe byubakiye ku bwumvikane busesuye.
Ibi bitekerezo bya Olivier Rumenge Rugeyo bibaye mu gihe hakomeje impaka ku buryo ibiganiro bya politiki byakorwa muri RDC. Hari abashyigikira ibiganiro bihuza impande zose bireba, mu gihe abandi bavuga ko hakwiye kubanza kubahirizwa ibisabwa, birimo kubohora imfungwa za politiki no kubahiriza agahenge, kugira ngo habeho icyizere hagati y’impande zifitanye amakimbirane.






