BREAKING NEWS: Kabila yagaragaje ko adateganya kongera kwiyamamariza kuyobora RDC
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila Kabange, yagaragaje ko adateganya kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko urubuga rwe rwa politiki, Sauvons la RDC, rushimangiye ko rushyigikiye iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga ridahinduwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, Sauvons la RDC yagaragaje ingingo zirindwi ibona ko zigomba kubanza kubahirizwa mbere yo kwitabira ibiganiro bya politiki bishobora gutegurwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Ingingo ya gatanu ni yo yibanzweho cyane, kuko ishimangira ko umubare wa manda ebyiri zonyine zemererwa Perezida wa Repubulika ugomba gukomeza kubahirizwa, kandi ko hatagomba kubaho umugambi uwo ari wo wose wo guhindura cyangwa gusubiramo Itegeko Nshinga muri urwo rwego.
Abasesenguzi bavuga ko uyu mwanzuro ushobora gusobanurwa nk’ikimenyetso gikomeye cyerekana ko Joseph Kabila adateganya kongera guhatanira kuyobora RDC, dore ko yamaze kurangiza manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga.
Mu minsi ishize, ibinyamakuru bimwe byo mu Burayi byatangaje ko Joseph Kabila yagiranye ikiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aho bivugwa ko yamusabye kumushyigikira mu gihe yaba yongeye kwiyamamariza kuyobora RDC. Icyakora, ayo makuru ntiyigeze yemezwa ku mugaragaro n’impande bireba.
Iri tangazo rije mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo bya politiki n’umutekano, ndetse hakomeje kuvugwa ibiganiro bishobora guhuza impande zitandukanye mu gushakira igihugu amahoro n’ubwiyunge.
Minembwe Capital News






