Brig Gen, uyoboye ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zo muri Regima ya3301 , iherereye mu Bijombo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yahamagawe i Bukavu, igitaraganya.
Ni kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11/03/2024, umuyobozi mukuru w’Ingabo za RDC, uyoboye regima iherereye mu misozi miremire yo muri Grupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, yahamagajwe i Bukavu, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ay’amakuru avuga ko uyu mu General ko yahamagajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo bwa Region, buyoboye Intara ya Kivu y’Epfo.
Nk’uko abari mu misozi miremire y’Imulenge ba bivuga, n’uko yoba agiye kwisigura ku ntambara iheruka kubera muri ibi bice, aho yabereye neza ahitwa i Nyawaranga, tariki 06/03/2024.
Iy’i ntambara ikaba yaraguyemo abasirikare ba FARDC babarirwa mu 15 harimo n’abasirikare b’u Burundi bagera kuri 6, abandi benshi bakaba barakomerekeye muri urwo rugamba.
Ni mirwano bya vuzwe ko ihuriro ry’Ingabo za RDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi ko aribo bari bagabye igitero mu baturage b’irwanaho bo mu itsinda rya Twirwaneho, riyobowe na Colonel Rukunda Makanika.
Twirwaneho iza kw’irwanaho nk’uko byavuzwe icyo gihe birangira, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bahahuriye n’uruva gusenya.
Aho ndetse bivugwa ko FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi ko bahunze maze Twirwaneho ibirukaho ibakuye i Nyawaranga, ibirukankaho umugenda wose, ba bageza hakurya y’uruzi rwa Kananga. Ahantu ubariranije haresha nk’i birometre birenga 7.
Uyu musirikare mukuru warukuriye regima iri mu Bijombo, ahamagwe mu gihe bivugwa ko ingabo z’u Burundi ko zongeye kuzamuka ari benshi, bakaba bongeye kwisuka nyuma y’uko Twirwaneho yari yashijye igisirikare cy’u Burundi gusenyera Abanyamulenge no kubica, bo mu misozi miremire ya Uvira.
Ibyo umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yahakanye yivuye inyuma, ndetse yamagana Twirwaneho ku bahimbira ibinyoma.
MCN.