Byatangiye: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC bageze i Bujumbura mu biganiro bishobora guhindura amateka ya Congo
Abayobozi batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) berekeje i Bujumbura mu Burundi, nyuma y’amasaha make gusa hatangajwe ko bemeye kwitabira ubutumire bwa Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ushaka guhuza impande zitandukanye mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje guhangayikisha RDC.
Amakuru aturuka ku bari hafi y’iki gikorwa agaragaza ko Jean-Marc Kabund yahagurutse i Kinshasa ku mugoroba wo ku wa Gatanu, mu gihe Martin Fayulu na we yahagurutse kuri uyu wa Gatandatu ari kumwe n’abandi bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, berekeza mu murwa mukuru w’u Burundi.
Ibi biganiro biteganyijwe gutangira mu masaha ari imbere, bikaba byitezweho guhuriza hamwe ibitekerezo by’impande zitandukanye ku hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’uburyo ikibazo cy’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, cyabonerwa ibisubizo birambye binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Perezida Évariste Ndayishimiye, nubwo ari kugaragaza ubushake bwo guhuza Abanyekongo batavuga rumwe na Leta y’i Kinshasa, ingabo ze z’u Burundi zimaze igihe zikorera muri Kivu y’Amajyepfo. Zifatanya na FARDC, FDLR na Wazalendo mu bikorwa byo kugaba Ibitero ku Banyamulenge. Hagati aho, amakuru aturuka ku ruhande rwa AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho avuga ko izi mpande zimaze kwigarurira uduce dutandukanye two mu misozi y’i Mulenge, muri Minembwe no mu nkengero zaho, harimo Rwitsankuku, Point Zéro n’utundi duce.
Hagati aho, ibisobanuro birambuye ku ngingo zizaganirwaho ntibiratangazwa ku mugaragaro. Icyakora, amakuru ariho agaragaza ko ibiganiro bishobora kwibanda ku buryo bwo kugabanya umwuka mubi wa politiki, gushimangira ubwiyunge bw’Abanyekongo no gushaka inzira zafasha igihugu gusohoka mu bibazo bimaze igihe.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko, niba izi nama zizitabirwa n’impande zose zifite ijambo muri politiki ya Congo kandi zikayoborwa mu mucyo, zishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





