• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byose yabivuze uburyo perezida w’u Rwanda yamutumaga, uwo n’uwari visi perezida w’u Burundi.

minebwenews by minebwenews
May 26, 2025
in Regional Politics
0
Byose yabivuze uburyo perezida w’u Rwanda yamutumaga, uwo n’uwari visi perezida w’u Burundi.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byose yabivuze uburyo perezida w’u Rwanda yamutumaga, uwo n’uwari visi perezida w’u Burundi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umugabo uri mubavuga rikijana mu Burundi, akaba yaranabaye visi perezida w’iki gihugu ku ngoma ya Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2020, yavuze ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yajyaga mutuma ubwo umubano w’ibihugu byombi warimo agatotsi.

Nibyo uyu munyapolitiki w’Umurundi, Gaston Sindimwo, yagarutseho mu kiganiro yagiranye na YouTube Chanel African Tv, aho yarimo avuga ku gatotsi kagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Burundi n’u Rwanda, hagaragaraga ibimenyetso by’uko wo subira mu buryo, ariko ngo kugeza ubu bikaba bidakunda, kuburyo we atumva ikibura, kuko asanzwe azi ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ahorana ubushake bwo gutuma igihugu ayoboye kibana neza n’u Burundi.

Yanavuze ko igihe we yari akiri visi perezida w’u Burundi, atari rimwe cyangwa kabiri yagiye ahura na perezida Paul Kagame mu nama, ndetse akamwegera bakaganira, akishimira uburyo uyu mukuru w’u Rwanda yagaragazaga u bushake bwiza.

Ati: “Amafoto menshi mwabonye mpagararanye na Kagame, abandi bakantuka, naragendaga nkamubwira kuko njye ntabwo mba niteguye guhunga umuntu, nakwifuje ko tuvugana, nka mubwira ikibazo nawe akambwira icye, njye yarantumaga kuramutsa umukuru w’igihugu cyacu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, akansaba ati: ‘nugera i Burundi umundamukirize’ kandi rwose nasohozaga ubutumwa.”

Yakomeje avuga ko Paul Kagame yagaragazaga ubushake bwo kuvugana na Nkurunziza, ati: “Umunsi umwe arambwira ati ‘mpa telephone basi muhamagare,’ ko na mubajije nti ‘none mupfa iki? Ikibazo kiri he? Nawe ati ‘ntacyo mbona ahubwo mundamukirize.”

Avuga ko mu kiganiro yagiranye na Paul Kagame, yageraga aho akamubaza ati ‘ko mwahoze muri inshuti, none mupfa iki? Ati ‘erega nanjye ndamukumbuye, umundamukirize,’ kandi nagera i Burundi nkamumuramukiriza, nti yambwiye ngo nkuramutse.”

Gaston yavuze ko ari ibisanzwe ko muri politiki hazamo ibibazo hagati y’ibihugu, ariko ko biba bikwiye kwicara hamwe mu kabishakira umuti, kandi mu gatera umugongo ibyo bibazo biba byabayeho, ubundi mugaharanira amahoro.

Yagize ati: “Muri politiki, nta mukunzi, nta mwanzi ubamo. Ibyo ni ukugira ngo habeho amahoro ku Burundi, ku Banye-Congo ku Banyarwanda, kuko nta kitagira iherezo.

Agaragaza ko ikosa rijya rikorwa n’ibihugu bimwe na bimwe, ari ugukomeza kwizirika ku mateka y’ibyahise, bigahorana inzigo ari na yo ituma umubano wabyo n’ibindi uzamo igitotsi, kuri we akavuga ko mu gihe ibihugu byiyemeje guhindura page, biba bidakwiye gusubiza amaso inyuma ahubwo bikajya bireba inyungu bihuriyeho.

Tags: BurundiRwandaUmubano
Share39Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Intasi ya Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi bayifashe.

Intasi ya Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w'u Burundi bayifashe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?