Captain Rukungana yatabaye, nyuma yuko yitandukanyije na Leta y’i Kinshasa.
Captain Rukungana Mapanga wa Bimira, wari umupolisi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma akaza kuyicika kubera ko yica Abanyamulenge ifatanyije n’ingabo z’iki gihugu na Wazalendo ndetse na FDLR, kandi ikanabatoteza, bityo ahitamo kwitandukanya nayo.
Ahagana mu mwaka wa 2024, mu mpera zawo, nibwo Captain Rukungana yatorotse igipolisi cya RDC, icyo yacitse kumpamvu zuko cyica benewabo Abanyamulenge.
Nk’uko abisobanura, agaragaza ko iki gipolisi gifatanya na Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Fardc, mukwica no kugirira nabi ubwoko bwe.
Yagize ati: “Navuye i Bukavu mu mwaka ushyize, mpunze Wazalendo, FDLR na FARDC ndetse n’igipolisi bifatikanya mukwica abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakagombye kurinda.”
Rukungana yavuze ko yari komanda k’umupaka wa Rusizi i Bukavu, aho yakoreye imyaka irenga ibiri; aza kugaya ibikorerwa ubwoko bwe bukorerwa, kandi bikozwe n’abakozi ba Leta y’i Kinshasa, niko guhita ayivamo.
Aha’rejo rero, nibwo yafashe inzira yerekeza i Bukavu mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aturutse iyo yari yarahungiye, nubwo atashatse ko hamenyekana.
Yabwiye Minembwe Capital News ko nta kindi kimusubije iwabo, usibye gutabara ubwoko bwe, kandi ko azaburwanirira kugeza ku gitonyanga cyanyuma cy’amaraso ye.
Nyuma y’aho FARDC igabye igitero cy’indege i Gakangala mu Minembwe kigahitana Intwari y’Abanyamulenge, Gen.Rukunda Michel Makanika, tariki ya 19/02/2025, aba Banyamulenge bahise bahagurukana n’iyonka batangira kuva mu bihugu bagiye bahungiramo baratabara.
Ndetse mu batabaye hari n’abari bayoboye amatorero, n’abandi bata ibyo bakoraga byo gupagasa byatungaga imiryango yabo, berekeza muri Kivu y’Amajyepfo kwiyunga kuri Twirwaneho.
Kuri ubu uyu mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi by’iwabo, ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo. Kuko niwo ugenzura igice cya Mikenke, Kamombo na Minembwe ndetse n’igice cya Rurambo muri teritware ya Uvira.
