• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, January 29, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Cardinal Frodolin Ambongo, yavuze iki giye gukurikiraho nyuma y’uko yagiranye ikiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.

minebwenews by minebwenews
May 16, 2024
in Regional Politics
0
Cardinal Frodolin Ambongo, yavuze iki giye gukurikiraho nyuma y’uko yagiranye ikiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Félix Tshisekedi yahuye na Cardinal Frodolin Ambongo mu rwego rwo kugira ngo bahoshye umwuka mubi uri hagati ya Katolika na Kinshasa.

You might also like

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

Ni kuri uyu wa Kane, Tshisekedi yakiriye musenyeri wa diyosezi ya Kinshasa, Frodolin Ambongo mu rwego rwo kugira ngo bamareho umwuka mubi uri hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’idini Katolika muri Congo.

Umwuka mubi hagati y’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi n’idini Katolika muri Congo, wajemo agatotsi guhera ku itariki ya 31/03/2024, nyuma y’uko Cardinal Frodolin Ambongo yari amaze gutangaza ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukorana byahafi n’imutwe y’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.

Kandi ashinja iyi mitwe kuba ariyo ihungabanya umutekano w’abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Cardinal Frodoli Ambongo yanenze kandi amatora y’umukuru w’igihugu Tshisekedi yatsinze mu kwezi kwa Cumi n’abiri, umwaka ushize, agaragaza ko yarimo ‘akajagari gakomeye.’

Kandi agaragaza ko kuba M23 yareguye intwaro ko bwari muburyo bwo kwirindira umutekano ngo kuko ingabo z’igihugu zitashoboye kubarinda.

Ibi biri mu byatumye perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kane, yakira Cardinal Frodolin Ambongo, aho ya mwakiririye muri perezidansi ya Congo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibiro by’u mukuru w’igihugu cya RDC.

Binatangaza ko ibiganiro byahuje Tshisekedi na Cardinal Frodolin Ambongo ko byamaze hafi amasaha abiri

Byagize biti: “I Kinshasa, kuri uyu wa Kane, perezida Félix Tshisekedi yavuganye na Cardinal Frodolin Ambongo. Ikiganiro cyabo cyamaze amasaha hafi abiri.”

Byakomeje bigira biti: “Ibiganiro byabo byabereye imbere y’Ambasaderi muto w’u mubikira, Andriy Yvchuk.”

Muri iki kiganiro Cardinal Frodolin Ambongo yavuze ko yahoraga yifuza guhura na perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo amugaragarize ibintu bitandukanye bikomeje kugaragara mu gihugu imbere.

Mu gihe Tshisekedi we yavuze ko habaye ukutumva ibintu kimwe ariko ko ubu hagiye kuba ubufatanye mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu.

Mu kiganiro perezida Félix Tshisekedi aheruka kugirana n’igitangaza makuru cyitwa Le Figaro cyo mu Bufaransa, yaciye amarenga y’uko Ambongo ashobora gufungwa nyuma yo kumushinja kuba “umucengezamatwara w’u Rwanda.”

Ati: “Yabaye umucengezamatwara w’u Rwanda, avuga ko RDC iri guha imbunda FDLR umutwe wa Bahutu. Ariko nabyerekane. Ntabwo ubwisanzure bwo kuvuga bukwiye kwifashishwa mu gutangaza ibinyoma, niyo waba uri Cardinal.”

Kardinal Ambongo ahuye na Tshisekedi mu gihe kandi ubushinjacyaha muri RDC bwaherukaga kumutangizaho iperereza.

Nyuma y’uko yari amaze guhura na Tshisekedi yatangaje ko ku bwiwe nta kibazo kigihari.

Ati: “Ku bwanjye nta kibazo kigihari.”

             MCN.
Tags: BaganiriyeCardinal Frodolin AmbongoTshisekedi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

by Bahanda Bruce
January 29, 2026
0
Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28/01/2026, Perezida w’u Rwanda,...

Read moreDetails

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda Mu ijambo rikomeye ryagarutse ku mateka n’icyerekezo cya politiki ya Uganda, Perezida Yoweri...

Read moreDetails

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make Mu gihe igihugu cy’u Burundi gikomeje guhura n’imbogamizi z’ubukungu n’imibereho igoye ku baturage...

Read moreDetails

RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026

RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026 Mu mwaka wa 2026, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye kugaragara ku rutonde rw’ibihugu...

Read moreDetails

Uko Igeragezwa ry’Intwaro za Kirimbuzi Rigenda Risigira Isi Ibikomere Bitazibagirana

by Bahanda Bruce
January 27, 2026
0
Uko Igeragezwa ry’Intwaro za Kirimbuzi Rigenda Risigira Isi Ibikomere Bitazibagirana

Uko Igeragezwa ry’Intwaro za Kirimbuzi Rigenda Risigira Isi Ibikomere Bitazibagirana Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’umuryango Norwegian People’s Aid (NPA) igaragaza ishusho iteje impungenge ku ngaruka ndende z’igeragezwa ry’intwaro...

Read moreDetails
Next Post
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryahuye n’uruva gusenye, mu mirwano yarihuje na M23 kuri uyu wa Kane.

Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryahuye n'uruva gusenye, mu mirwano yarihuje na M23 kuri uyu wa Kane.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?